Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden ejo kuwa Kabiri yashyize umukono ku rwandiko rwemera kandidatire ya Finlande na Suwede yo kwinjira mu muryango wa NATO /OTAN, ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byishyize hamwe kugirango bijye birwaniriza umwansi hamwe. Perezida Biden yavuze ko ibyo bihugu bibiri bifite amahirwe yo kuzakomera no kurindwa n’uwo muryango mu bijyanye n’umutekano. Mu ntangiriro z’uku kwezi, Sena ya Amerika yemeje ko ibyo bihugu bibiri byemererwa kwinjira muri OTAN. Amerika ibaye igihugu cya 23 muri 30 bigize OTAN byemeje ko Finlande na Suwede byakirwa mu muryango. Hakenewe amajwi y’ibihugu byose 30 yemera kwakira ibyo…
Author: Bruce Mugwaneza
Umudepite wo muri Kenya ari gushakishwa nyuma y’uko ashinjwa kurasa akica icyegera cy’uwo bahanganye mu matora mu burengerazuba bwa Kenya. Ababibonye bavuga ko Didmus Barasa, umudepite w’agace kitwa Kimilili, yarashe uwo mugabo mu mutwe nyuma y’ubushyamirane ku biro by’itora mu ntara ya Bungoma. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavuze ko Polisi yatangiye guhiga uyu mudepite urimo guhatanira manda ya kabiri mu matora y’uyu mwaka, akaba yahawe amasaha 24 yo kwishyikiriza abarimo gukora iperereza kuri urwo rupfu. Uyu mugabo, ntabwo ari ubwambere ajyanwa mu butabera kuko umwaka ushize, yafunzwe aregwa gukubita umunyamuziki wo muri aka gace. Abaturage muri Kenya ubu bategereje…
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano nyuma yo kubasangana ibihumbi 45 by’amafaranga y’u Rwanda, agizwe n’inoti 9 za bitanu z’inyiganano. Aya makuru dukesha Polisi avuga ko abafashwe ari uwitwa Nsengiyumva Jonas ufite imyaka 34 y’amavuko na Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 33, bafatiwe mu mudugudu wa Shaburondo, akagali ka Bwisanga mu murenge wa Gishari, ahagana saa yine z’amanywa. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi wari wishyuwe n’umwe muri bo amafaranga…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukurikirana uburere bw’abana bari mu biruhuko kuko byagaragaye ko hari abishora mu ngeso mbi, zirimo kunywa ibiyobyabwenge. Minisitiri Gatabazi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kanama 2022, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro gahunda y’Intore mu biruhuko mu mwaka wa 2022, mu mujyi wa Kigali. Mu kigo cy’Urubyiruko cya Club Rafiki, kiri i Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, ni ho ku rwego rw’Umujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y’Intore mu biruhuko y’umwaka wa 2022. Ni gahunda yaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro, aho abana berekanaga impano za bo mu mikino inyuranye. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi…
Uburusiya bwabwiye Amerika ko bwabaye buhagaritse igenzurwa ry’intwaro za nikleyeri zabwo ziraswa mu ntera ndende, rikubiye mu masezerano yo kugenzura intwaro azwi nka New START (Strategic Arms Reduction Treaty). Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Uburusiya yavuze ko Amerika irimo gushaka kugira ibyo iburusha kandi ko yabujije Uburusiya uburenganzira bwo gukora igenzura ku butaka bw’Amerika. Yavuze ko ibihano Amerika yafatiye Uburusiya kubera Ukraine byahinduye uko ibintu bimeze hagati y’ibi bihugu. Ayo masezerano ku bugenzuzi bw’intwaro yatangiye gukurikizwa mu mwaka wa 2011. Ni yo masezerano ya nyuma akiriho ku kugabanya intwaro hagati y’ibi bihugu byari bihanganye mu ntambara y’ubutita. Ateganya kandi ko imitwe iriho…
Depite Jean-Marc Kabund wabaye Perezida w’Ishyaka rya Perezida Félix Tshisekedi, uherutse gutangaza ko yiyemeje guhangana na we ndetse akavuga amagambo aremereye ku butegetsi bwe, yatawe muri yombi. Depite Jean-Marc Kabund yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama 2022 ubwo yitabaga Umushinjacyaha mukuru ku nshuro ya kabiri kugira ngo abazwe ku byo akurikiranyweho. Uyu munyapolitiki wanabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaza kwegura muri Werurwe 2022, tariki 18 Nyakanga 2022 yamuritse ishyaka rye yise AC (Alliance pour le Changement), anatangaza ko yiyemeje guhangana na Perezida Tshisekedi. Icyo gihe, uyu mudepite yavuze amagambo…
Ibihugu by’u Bushinwa na Malawi byiyemeje kurushaho guteza imbere imibanire myiza isanzwe hagati yabyo n’u Rwanda. Ni nyuma yaho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2022, yakiriye ba ambasaderi bashya b’ibyo bihugu byombi bamugejejeho impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Ambasaderi mushya w’igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun avuga ko umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubushuti bwa Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari umusingi ukomeye azubakiraho mu nshingano ze. Ambasaderi mushya wa Malawi Andrew Zumbe Kumwenda we avuga ko…
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko abapolsi b’ikigo gishinzwe Iperereza FBI binjiye mu nyubako ye y’ahitwa Mar-a-Lago, mu mujyi wa Palm Beach, muri leta ya Florida. Ibitangazamakuru bivuga ko icyatumye FBI ijya kuhasaka kitaramenyekana. Ariko ubutabera bumaze igihe bukora iperereza ku madosiye y’impapuro amwe n’amwe arimo amakuru y’ibyabereye mu ngoro ya White House igihe Trump yari perezida. Ayo madosiye Trump ashinjwa kuba yarayimukanye muri Florida igihe yavaga muri White House muri Mutarama 2021. FBI yirinze kuvuga niba Munisitri w’Ubutabera ari we wabohereje gusaka iyo nyubako. Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ikigo cya leta gishinzwe…
Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika yavuze ko Washington “Itazategeka” amahitamo Africa ikwiye gukora kandi nta n’undi ukwiye kubikora”. Antony Blinken yagize ati: “Ibihugu bya Africa byafashwe nk’ibikoresho by’iterambere ry’ibindi bihugu, aho kuba iby’iryabyo bwite.” Blinken ari ruzinduko muri Africa y’Epfo, aho arukomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho azava asura u Rwanda. Washington irimo gushaka kubyutsa imibanire na Africa muri iyi minsi Uburusiya n’Ubushinwa biri kongera ingufu n’ijambo bifite muri Africa. Blinken yavuze ko kwifata kwa Africa gutuma hari ubwo ifatwa nk’idafite umurongo mu mibanire mpuzamahanga. Ati: “Igihe n’ikindi, babwiwe gufata uruhande mu makimbirane hagati y’abakomeye ari…
Abanya-Kenya baramukiye mu matora nyuma yuko ibiro by’itora bifunguye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6h00), ni ukuvuga saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Abatora barimo guhitamo Perezida mushya, hamwe n’abandi bategetsi bo ku myanya itanu, ari yo guverineri, senateri, umugore uhagarariye akarere mu nteko y’igihugu, depite mu nteko y’igihugu, na depite wo mu nteko y’akarere. Abanya-Kenya barenga miliyoni 22 ni bo biyandikishije ngo batore. Visi Perezida wa Kenya William Ruto, umwe mu bahabwa amahirwe menshi ku mwanya wa Perezida, yamaze gutora ari kumwe n’umugore we, ku ishuri ribanza rya Kosachei ryo…