Author: Bruce Mugwaneza

Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum. Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato. Itangazo rya J&J rije nyuma y’imyaka ibiri uru ruganda rukomeye mu bicuruzwa by’ubuzima ruhagaritse igurishwa ry’iyi puderi muri Amerika. J&J ihanganye n’ibirego ibihumbi birenga 10 by’abagore bavuga ko iyi puderi irimo ikinyabutabire cya asbestos cyabateye cancer y’imirerantanga (ovaries). Gusa uru ruganda rushimangira ibyo rwakomeje kuvuga mu myaka myinshi ishize ko ubushakashatsi bwigenga bwemeje ko iyi puderi ari ntamakemwa. tangazo ry’iki kigorivuga ko…

Read More

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), bakomeje ubukangurambanga bwo gusobanurira abacuruzi amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama, ubu bukangurambaga bwahuje abacuruzi bacururiza mu Karere ka Bugesera ko mu Ntara y’Iburasirazuba, bunahuza abacururiza mu turere twa Rulindo na Gakenke two mu Ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubujura bugaragara muri ubu bucuruzi. Ubu bukangurambaga mu karere ka Bugesera bwitabiriwe n’abacuruzi 167, mu gihe mu karere ka Rulindo na Gakenke bwitabiriwe n’abagera kuri 256, basobanuriwe amabwiriza mashya agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe aherutse…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko guhera ejo kuwa Gatanu,tariki 12 Kanama 2022, imihanda Gikondo(Bwerankori)-Nyabugogo na Gikondo(Bwerankori)-Kimironko izaba ikorerwamo na kompanyi ya Yahoo Car Ltd mu rwego rwo kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali. Iyi gahunda yo kongera imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikorera muri Kigali, ije ari igisubizo ku kibazo kimaze igihe kigaragazwa n’abagenzi bategera muri za gare zitandukanye ndetse n’abazitegera hirya no hino ku byapa, aho batahwemye kugaragaza ikibazo cy’ubuke bw’izi modoka no kuba zitinda kubageraho. Iyi Kompanyi ya Yahoo Car Ltd, ije yiyongera kuzindi Kompanyi zisanzwe zitwara abagenzi muri Kigali, zirimo iya Volcano…

Read More

Igikombe cy’Isi cy’umpira w’amaguru ‘FIFA World Cup 2022’, giteganyijwe gutangira umunsi umwe mbere y’itariki yari iteganyijwe. Kigatangira ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, kizatangira Ikipe y’igihugu ya Qatar ikina n’Ikipe y’igihugu ya Ecuador. Ubundi byari biteganyijwe ko igikombe cy’Isi kizatangira tariki 21 Ugushyingo 2022. Ku isaha ya saa kumi ku isaha ngengamasaha (16:00 GMT). Umukino ufungura irushanwa, byari biteganyijwe ko wari guhuza Ikipe y’igihugu ya Senegal n’ikipe y’igihugu ya Netherlands ku isaha ya saa yine (10:00) Ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022. Ibyo ngo byaba bijyana n’uko hari umuco w’uko igihugu cyakiriye irushanwa kigomba kuba mu mukino ufungura. Icyemezo…

Read More

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres yashimiye Abanya -Kenya kuba barabungabunze amahoro mu gihe cy’amatora. Mu itangazo, Umunyamabanga Mukuru yashimiye akanama gashinzwe gutunganya amatora n’abayobozi ba Kenya mu kuba karitwararitse abitabiriye amatora bakora icyo gikorwa bafitiye uburenganzira n’ubwisanzure, nk’uko biri mu Itegeko Nshinga. Yasabye abanyepolitike n’abatoye gukomeza kurangwa n’umutekano igihe bagitegereje ko ibarura ry’ibyavuye mu matora rirangira. Abantu 65.4 kw’ijana y’abiyandikishije gutora bagera kuri miliyoni 22.1 ni bo bitabiriye icyo gikorwa tariki 9 Kanama 2022. Akanama gashinzwe gutegura amatora ntikaratangaza imibare ntakuka y’abitabiriye amatora. Imibare yerekana ko abitabiriye amatora bagabanutse ugereranyije n’amataro y’ubushize muri 2017 aho abagera kuri 80%…

Read More

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyashinje umutwe w’intagondwa wiyitirira Islam wa Allied Democratic Forces (ADF) gutorokesha imfungwa muri gereza yo mu mujyi wa Butembo mu ntara ya Kivu ya ruguru mu burasirazuba bw’igihugu. Imfungwa zirenga 800 ku wa gatatu zatorotse gereza nkuru ya Kakwangura. Nta cyo umutwe wa ADF wari watangaza ku mugaragaro. Mu kiganiro n’abanyamakuru, kapiteni Antony Mwalushayi yavuze ko mu gikorwa cyamaze hafi iminota 15, intagondwa zigera hafi kuri 80 zitwaje intwaro ziremereye zateye iyo gereza zigamije gutorokesha imfungwa. Yavuze ko muri izo mfungwa hari harimo n’abarwanyi 12 b’abagore bo muri ADF. Abapolisi babiri bari barinze…

Read More

Polisi y’u Rwanda (RNP) yihanangirije abatwara amagare, bafata ku makamyo cyane cyane iyo bageze mu mihanda izamuka ndetse ugasanga rimwe na rimwe bamwe muri bo bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ibikorwa byo gufata abatwara amagare bafata ku makamyo bigashyira ubuzima bwabo mu kaga byatangiye ku itariki ya 28 Nyakanga, hakaba hamaze gufatwa abantu 486 mu gihugu hose, bamaze gucibwa amande nk’uko biteganwa n’amabwiriza. Yagize ati: “Iyi myitwarire itemewe, kandi yangiza ubuzima bw’abatwara amagare, imaze igihe aho bafata amakamyo akabafasha kuzamuka mu mihanda ihanamye cyane, ugasanga hari igihe bamwe…

Read More

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta aratangaza ko u Rwanda rukomeje gukorana n’ibihugu birimo u Buhinde na Maldives mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe. Minisitiri Biruta avuga ko gufasha Isi kubona ibisubizo by’ibibazo biyugarije muri iki gihe bitari mu biganza by’ibihugu bimwe by’umwihariko ibisanzwe bizwiho ubuhangange. Ubwo yatangizaga inama izwi nka Kigali Global Dialogue, Minisitiri Biruta yagaragaje ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bibangamiye iterambere rirambye birimo imihindagurikire y’ibihe ndetse n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo ku bukungu n’imibereho y’abantu muri rusange. Kuri COVID19 by’umwihariko Dr Biruta yavuze ko iki cyorezo cyerekanye ubusumbane…

Read More

Abakorera ubuhinzi bw’ibirayi mu gishanga cya Bahimba giherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, batewe impungenge n’umusaruro bazabona nyuma yo kutabonera igihe imbuto baba bashaka ngo n’igihe bayiboneye ikaza idahagije kandi inahenze ngo bamara no kweza bakagurisha ku giciro gito. Mu bahinzi twaganiriye bibumbiye muri Koperative COVAMABA bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga C bajya guhinga bari bizeye kubona imbuto y’ibirayi bizwi nka Kinigi, gusa bakaza kubwirwa ko iyi mbuto ntayihari mu bubiko ibyatumye bahitamo kugura izo bahasanze kuko ntayandi mahitamo. Nteziryayo Diyoniziyo avuga ko “Ubuhinzi bw’ibari bugenda neza, gusa n’uko imbuto itugeraho itinze. Ariko muri iyi minsi imbuto yarabuze…

Read More

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken utegerejwe mu Rwanda aho ahagera avuye muri DRC, nyuma yo kubonana na Perezida Felix Tshisekedi, yavuze ko iki Gihugu ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu nzego zinyuranye. Antony Blinken wageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama ubwo yari avuye muri Afurika y’Epfo, yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi, bagirana ibiganiro byagarutse ku bufatanye mu kuzamura ihame rya Demokarasi ndetse no ku kibazo cy’umutekano mucye umaze iminsi mu burasirazuba bw’iki gihugu. Nyuma yo kubonana na Tshisekedi, Blinken yagize ati “Nishimiye guhura na Perezida wa…

Read More