Mu Karere ka Rusizi, abagabo babiri barimo uw’imyaka 52, bafatanywe imyenda binjije mu Gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bakuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bantu bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Kanama, bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu karere ka Rusizi. Uyu w’imyaka 52 y’amavuko witwa Nizeyimana Amran wafatiwe mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe aho yari atwaye mu modoka amabaro 13 ya caguwa. Naho Ndagijimana Damascene w’imyaka 25 we yasanganywe ibitenge 410 yinjije mu buryo bwa magendu aho byasanzwe iwe mu rugo mu Mudugudu…
Author: Bruce Mugwaneza
Umunyapolitiki Henry Muthee Munyi yahaye ikigega cy’amazi abaturage batuye ahitwa Karurina mu ntara ya Embu yizeye ko bazamutora ariko nyuma yo kumutenguha bakihera amajwi undi utaragize icyo abamarira,uyu mugabo yahise yisubiza ikigega cye. Nkuko amakuru abitangaza,uyu mugabo yimwe amajwi n’abaturage yari yaragiriye neza akabaha ikigega cy’amazi, yagize umujinya uramurenga maze niko kugenda aterura icyo kigega cy’amazi aragitwara. Ifoto yashyizwe kuri Twitter na RoadAlertsKE yerekanaga aho icyo kigega cy’amazi cyari cyashyizwe mbere ndetse nuko hasa ubu nyuma yo kugitwara. Ubutumwa bwe kuri Twitter bugira buti “Umunyapolitiki yisubije ikigega cy’amazi yari yarahaye abaturage i Karurina, Embu nyuma yo gutsindwa.” Abatanze ibitekerezo kuri ubwo…
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe gutanga ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ryafashe uwitwa Mayisha Shadrackk w’imyaka 40 y’amavuko, ukurikiranyweho gushaka gukorera abantu batatu, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rukorerwa kuri mudasobwa ku Muhima mu karere ka Nyarugenge. Aya makuru dukesha Polisi y’igihugu, avuga ko uyu Mayisha watawe muri yombi, akaba yari asanzwe ari umwarimu mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga rikorera mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko, cyagizwemo uruhare n’abandi bantu babiri barimo n’umupolisi nawe ukirimo…
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Kanama 2022 , mu Rwanda habonetse abafite ibimenyetso bya Covid-19 bashya bagera kuri 11, bakaba babonetse mu bipimo 3,646. Muri abo bagaragaweho n’ubwandu bwa Covid-19, Akarere ka Musanze niko gafite umubare w’abanduye benshi kuko bagera kuri 6, mu mujyi wa Kigali habonetse abantu 3 mu karere ka Rutsiro haboneka umuntu 1, umuntu umwe niwe wabonetse mu karere ka Karongi. Imibare itangwa na Minisiteri y’ubuzima iragaragaza ko abamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize Covid-19 ari abantu 1,466. Minisitere y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko n’ubwo haza indi nkubiri y’ubwandu bwa…
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) kiramara impungenge Abaturarwanda bakeka ko amakuru bazatanga mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022, azashingirwaho mu mitangire ya Serivisi runaka. Kuva tariki 16 kugera 30 Kamena 2022, mu Rwanda hazaba ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire, ku nshuro ya ryo ya gatanu. Ni igikorwa Abaturarwanda (Abanyarwanda n’Abanyamahanga baba mu Rwanda) bose basabwa kwitabira, batanga amakuru yose uko bazayabazwa n’abakarani b’ibarura, kandi bakavugisha ukuri. Gusa hari abaturage bafite impungenge ku makuru bazatanga, aho babihuza n’ibindi bihe bagiye batanga amakuru, agashingirwaho mu kugena serivisi bahabwa. Urugero batanga ni amakuru batanze nyuma agashingirwaho mu kujyena ibyiciro by’ubudehe, bikaba intandaro…
Gotabaya Rajapaksa, wahoze ayobora Sri Lanka, yageze i Bangkok ku wa 11 Kanama nyuma y’uko viza ye muri Singapour irangiye, aho yari yahungiye nyuma yo guhunga igihugu kubera imyigaragambyo yari yageze mu ngoro ya perezida. Gotabaya yafashe indege yigenga ku kibuga cy’indege cya Don Mueang ahagana mu masaha ya 20h00 ku isaha yaho (1200 GMT), nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwo muri Thaïlande. Mu itangazo ry’umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga, rivuga ko “nk’ukoresha pasiporo y’abadipolomate ba Sri Lanka, uwahoze ari umukuru w’igihugu yabashije kwinjira muri Thaïlande nta viza mugihe cy’iminsi 90. Ni iby’agateganyo hamwe nuko ashobora gufata urundi rugendo akava muri Thaïlande. Nta…
Urwego rw’iperereza ry’imbere muri Amerika (FBI) rwafashe inyandiko z’ibanga rikomeye mu gusaka rwakoze muri iki cyumweru mu nyubako y’i Florida ya Donald Trump wahoze ari Perezida w’iki gihugu, nkuko bikubiye mu ruhushya rw’isaka. Abakora iperereza ba FBI bahakuye amatsinda 11 y’inyandiko, arimo n’amwe yanditseho “TS/SCI”, iki kikaba ari ikirango gishyirwa ku bintu bishobora kwangiza “mu buryo bukomeye by’umwihariko” umutekano w’Amerika. Trump yahakanye avuga ko nta kibi yakoze, avuga ko izo nyandiko zitari zikiri ibanga. Urutonde rw’ibyakuwe kwa Trump rwatangajwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu nyuma ya saa sita z’amanywa, nyuma yuko umucamanza afunguye inyandiko y’amapaji arindwi yari irimo n’uruhushya…
Mu bihe bitandukanye Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yagiye isobanurira abacuruzi cyane cyane abacuruza amavuta yo kwisiga kureka gucuruza amavuta azwi nka mukorogo kuko yangiza uruhu rw’abayisiga kandi akanagira ingaruka k’ubuzima bwabo. Muri ibyo bihe kandi hafashwe abacuruzi batandukanye bayacuruza bagashyikirizwa ubutabera kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu kuvura uruhu bagaragaje ko hari amoko atandukanye y’amavuta abantu bisiga yangiza uruhu, akenshi akundwa kuvugwa ni arimo ikinyabutabire cya hydroquinone. Ibikorwa byo gufata abacuruzi bacuruza aya mavuta birakomeje mu gihugu hose, aho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama Polisi y’ u Rwanda ishami…
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS rwasezereye mu cyubahiro abakozi b’uru rwego 86 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Rtd CP Peter Kagarama wavuze mu izina ry’abasezerewe, yashimye imikorere n’imikoranire yaranze abakozi ba RCS bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, anashima umusanzu batanze mu kubaka uru rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa. By’umwihariko yashimye uruhare rwa Perezida wa Repubulika, mu kubaka urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Aba basezerewe barimo aba ofisiye bakuru 11, aba commisioner’s of prisons 3 n’abacungagereza bato 72. Aba bose basezerewe bakaba bagize ikiciro cya Kane kigiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 niyo yemeje ko aba bakozi…
Inteko rusange ya Sena yatoye umushinga w’itegeko ngenga ku micungire y’imari ya leta, rizatuma amasosiyete leta ishoramo imari arushaho gucungwa neza no kubyazwa umusaruro wifuzwa. Iri tegeko ngenga ku micungire y’imari ya leta ryasuzumwe n’inteko rusange ya Sena, rije risimbura iryakoreshwaga guhera tariki 12 Nzeri 2013. Zimwe mu mpamvu zateye impinduka muri iri tegeko harimo kuziba icyuho cyagaragajwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, guhuza amwe mu mategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse no gutegura umushinga w’ingengo y’imari hakiri kare. Ingingo 89 zose zasuzumwe, 23 zikorerwa ubugorarangingo mu myandikire, 12 zongererwa ireme mu gihe ingingo 54 zagumye uko ziri. Uyu mushinga w’itegeko…