Polisi y’u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, yafashe abantu batatu bacyekwaho kwigana no gukoresha ibyangombwa bitangwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’ ibigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga. Batawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nzeri, Mu bafashwe harimo babiri bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ari bo: Nsanzabaganwa Valens ufite imyaka 36 y’amavuko na Munyaneza Nuurudiin w’imyaka 50, bitwazaga uruhushya rubemerera gutwara abagenzi rw’uruhimbano n’icyemezo cy’ubwishingizi bwa moto cya Radiant cy’icyiganano nk’uko byatangajwe na polisi. Ubusanzwe uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto rutangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) Uwitwa Mugabo Zuberi w’imyaka 28,…
Author: Bruce Mugwaneza
Mu karere ka Rulindo ho mu ntara y’Amajyaruguru, hari abahinzi bavuga ko batabona umusaruro w’ibigori uhagije kuko batagira imbuto imwe ihamye ngo muri buri gihembwe cy’ihinga bahabwa imbuto nshya ibyo bo bita imbuto zo kugerageza bityo bigatuma umusaruro utaba mwiza nk’uko baba bawifuza. Abatugaragarije izi mbogamizi, ni abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Rusumo kuri ubu bari gutunganya imirima yabo bitegura gutera ibigori, bakaba kandi bahuje ikibazo n’ababihinga I musozi aho bavuga ko bajyaga bahinga imbuto y’ibigori yitwa Pannar ikabaha umusaruro ushimishije haba mu bwiza no mu bwinshi ariko kuri ubu ngo babwirwa n’abakozi bashinzwe ubuhinzi ko iyi mbuto itakiboneka ibituma…
Umwami Charless III yarahiriye kuba Umwami w’u Bwongereza mu muhango watambutse ‘bwa mbere’ imbona nkubone kuri Televiziyo Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022 mu ngoro ya St James’s Palace i London, King Charles III yarahiriye kuyobora u Bwongereza, Ibikorwa by’ibwami bikaba byaherukaga kugaragara kuri TV ni 1952, nyuma y’urupfu rwa se w’umwamikazi. Yemejwe nk’umwami, nyuma y’uko Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze azize uburwayi, nk’uko byemejwe n’ingoro y’u Bwongereza ‘Buckingham Palace’. Akomara gutanga, yahise asimburwa ku ngoma n’umuhungu we, Igikomangoma Charles ubu ufite imyaka 73 y’amavuko.…
Muri iki cyumweru tariki ya munani(8) nibwo hatangiye gusakara amashusho agaragaza moto nyinshi zahiriye kuri sitasiyo (Station) icuruza esanse (essence) iri ku muhanda nomero 11 kuri Terminus mu Kamenge muri Komine Ntahangwa mu gihugu cy’u Burundi. Amakuru avuga ko inkongi y’umuriro yaturutse kuri imwe muri moto yari igiye kunywa essence maze igashya igahita ikongeza izindi nk’uko byemejwe na Polisi y’u Burundi. None kuwa Gatandatu, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abafite ibyabo byangirikiye muri iyi nkongi y’umuriro ndetse anavuga ko leta ifatanyije n’ibigo bitandukanye by’ubwishingizi, bagiye kubarura ibyangiritse harimo n’izi moto…
Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) Gishari riherereye mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu yahuzaga urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha. Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Nzeri, yahuje abagera kuri 357 baturutse mu mujyi wa Kigali bahagarariye abandi mu Turere 03 tugize umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge nk’uko tubikesha polisi y’igihugu. Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti:” Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.” Asoza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza, yashimiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye amahugurwa nk’aya,…
Gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kandi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu. Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugirango urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga. Imibare yatanzwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko mu mpanuka 12 zahitanye ubuzima bw’abantu zabaye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, 6 muri zo…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) ari mu Rwanda yururutsa kugera hagati nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza Queen Elizabeth II. Umukuru w’igihugu yategetse ko aya mabendera yururutswa kugera hagati uhereye none tariki ya 9 Nzeri 2022 kugeza igihe umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II azatabarizwa. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiryo bya Minisitiri w’Intebe, rigira riti ”Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeth II, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yategetse ko Ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba ari mu Rwanda, yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki ya 9 Nzeri 2022 ukageza…
Polisi ya Nigeria yatangaje ko abantu 43 bari barashimuswe bakuwe mu musigiti muri leta ya Zamfara, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu barekuwe. Umwe muri bo yarishwe. Polisi ivuga ko igishakisha abagabo bitwaje intwaro bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi. Igihe bateraga uwo musigiti bariyoberanyije bigira abayoboke b’idini ku munsi wa Gatanu wo gusenga. Umuvugizi wa polisi muri iyo leta ya Zamfara, Mohammed Shehu, yemereye Ijwi rya Amerika kuri uyu wa kane ko abo bantu ubu barekuwe. Yavuze kandi ko abayobozi ba polisi bohereje abapolisi gukora uburinzi kugira ngo ibyo bitero bitazongera. Ariko ntiyavuze nimba habanje gutangwa amafaranga mbere y’uko barekurwa. Abayobozi muri Nigeria…
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022 -2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Nzeri 2022, MINEDUC yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko iyi ngengabihe ireba abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye uretse abanyeshuri bazajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, abazajya mu mwaka wa kane ndetse no mu wa gatatu mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro L3 (TVET). Itangazo iyi minisiteri yashyize kuri twitter rivuga ko igihembwe cya 1 kizatangira tariki 26 Nzeri gisozwe tariki 23 Ukuboza 2022. Mu banyeshuri bategereje kujya mu mwaka wa mbere cyangwa uwa kane…
Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda, barasaba ko bafashwa kubona ubuhunikiro n’ubwanikiro bw’umusaruro wabo ngo kuko kutabugira bituma wangirikira cyangwa bakagurisha bahomba. Abahinzi bo mu Murenge wa Fumbwe mu kagali ka Nyagasambu, nibo basaba ko bahabwa ubuhunikiro ndetse n’ubwanikiro ngo kuko kuri ubu umusaruro babona wangirika bitewe no kutagira aho bawuhunika bigatuma bawujyana ku isoko ibyo bita kuwikuraho kandi bakagurisha ku giciro bavuga ko kibahombya. Umwe mubo twaganiriye uhinga amasaka, ibigori, na soya, avuga ko hari igihe umusaruro we umungwa cyangwa ukangirika bitewe n’uko atagira aho awubika bityo agahitamo kuwugurisha hakiri kare ibyo yita kuwikuramo ibyo…