Abashinzwe ubuhinzi hirya no hino mu gihugu bamaze iminsi batangiye gahunda yo kugenzura ko buri rugo rufite ikimoteri / ingarani cyo gukusanyirizwamo imyanda, mu rwego rwo kugira ngo bazabone ifumbire y’imborera ikiri imbogamizi mu buhinzi kuri bamwe. Iki gikorwa kigamije kongera imbaraga mu gutunganya ifumbire y’imborera, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi, kuko bamwe bahahwema kugaragaza imbogamizi ko bagorwa no kubona iyi fumbire. Mu gihe abaturage bagirwa inama yo kugira ahakusanyirizwa imyanda, hari bamwe bakigaragaza imbogamizi z’uko batabona iyi fumbire y’imborera, ngo kuko nta matungo bagira, cyangwa se ugasanga badafite ubutaka buhagije. Urugero ni abo twaganiriye bo mu Karere ka…
Author: Bruce Mugwaneza
Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU2-7 rikorera Kaga Bandoro mu Ntara ya Nana Gribizi. Ubwo yabasuraga kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Nzeri, CP Bizimungu yashimye umusanzu abapolisi b’u Rwanda batanga mu kugarura amahoro muri Centrafrique, nk’uko polisi y’u Rwanda yabitangaje. Yagize ati “Umusanzu mutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ni indashyikirwa kandi ugaragarira buri wese niyo mpamvu mukwiye gukomeza kuba ku isonga.” Yakomeje yibutsa abapolisi ko umurava bakorana ari wo watumye abaturage babagirira icyizere. Yagize ati” umurava n’ubwitange…
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo kurahira kwa Perezida Joao Lourenco, warahiriye kuyobora Angola muri manda ya kabiri. None kuwa Kane tariki ya 15 Nzeri, nibwo Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, yarahiriye kuyobora Angola muri manda nshya , nyuma y’uko mu minsi ishize yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majwi 51,17%. U Rwanda na Angola bisanganywe umubano ushingiye kuri dipolomasi, buri gihugu gifite ambasade mu kindi, mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro. Abanyarwanda bajya muri Angola bakuriweho…
Abahinzi bo mu Karere ka Rulindo, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho byabugenewe, byifashishwa mu kuhira ngo kuko byajya bibunganira bakabasha kuhira neza ibyatuma barushaho kubona umusaruro ushimishije. Abakorera ubuhinzi mu gishanga cya Gacuragiza mu murenge wa Shyorongi, barasaba ko bafashwa kubona ibikoresho byifashishwa mu kuhira (Irrigation) ngo kuko byatuma bajya babasha kwita ku bihingwa byabo uko bikwiriye mu gihe bikeneye kuhirwa. Abahinzi bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Gacuragiza ikorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri iki gishanga, kuri ubu iyo bakeneye kuhira imyaka yabo bakoresha amabase badaha amazi bayerekeza mu mirima. Gusa ubu buryo ngo burabagora cyane bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi bw’akarere…
Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Umwami w’u Bwongereza Charles III kuri telefone, amugezaho ubutumwa bwo kumukomeza nyuma y’itanga ry’umubyeyi we umwamikazi Elizabeth II, watanze mu Cyumweru gishize. Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukorana n’umwami Charles III, mu gukomeza guteza imbere gahunda z’umuryango wa Commonwealth mu nyungu z’abaturage bawugize. Charles III yemejwe nk’umwami, nyuma y’uko Ku mugoroba wo kuwa Kane, tariki 8 Nzeri, hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yatanze ku myaka 92 y’amavuko azize uburwayi, nk’uko byemejwe n’ingoro y’u Bwongereza ‘Buckingham Palace’. Ku wa Gatandatu tariki 10…
ONE ACRE FUND / TUBURA, kimwe mu bigo by’Abikorera gifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) yo gucururiza inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), muri gahunda ya NKUNGANIRE ya Leta, iramara impungenge abahinzi bagitinya gutanga nomero z’ibyangombwa by’ubutaka bwabo (UPI) mu gihe basaba kujya muri gahunda ya Smart nkunganire. Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, agena ko umuhinzi ushaka inyongeramusaruro zunganiwe na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya “Smart Nkunganire System…
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Rubavu, ryafashe abantu batatu bari binjije mu gihugu ibicuruzwa bitandukanye bya magendu, babikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakoresheje inzira zitemewe zizwi nka Panya. Aba batawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri, bakaba bafatiwe mu murenge wa Gisenyi, Akagali ka Mbugangari, Umudugudu wa Rurembo. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko abafashwe ari; Nyobotsimana Bihangamanwa, Uwizeyimana Kesie, na Ndori Safari. Yagize ati: “Bari bafite magendu y’ibicuruzwa bitandukanye birimo; Inkweto…
Abahinzi b’ibitunguru bo mu karere ka Bugesera, bahangayikishije n’igihombo bagize nyuma y’aho umusaruro bejeje wabuze isoko, kuburyo bahisemo kubibika mu ngo zabo bimwe bikaba byaratangiye kubona ibindi bakaba barabirekeye mu murima kuko ntaho kubijyana bafite. Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Shyara, Akagali ka Rutare, bavuga ko basanzwe bakora ubuhinzi bw’ibitunguru n’inyanya, bakabigurishiriza mu isoko rya Ruhuha ariko ko abazaga gutwara uyu musaruro wabo baturutse muzindi ntara ntabakiza bityo kuri ubu ngo babiburiye isoko bituma bisanga mu gihombo. Bakaba basaba ko bajya bafashwa kubona isoko kuko ngo ibi bibaca intege mu gihe umusaruro wabo uba…
Akarere ka Rulindo gafite imisozi miremire ibereye kandi ihingwamo ibinyampeke birimo ingano. Bamwe mu bazihinga, barasaba ubuyobozi kubafasha kubona isoko bagurishirizamo umusaruro wabo ngo kuko kugeza ubu buri muhinzi yishakira umugurira ingano rimwe narimwe bakagurisha bahomba. Bamwe mu bakorera ubuhinzi bw’ingano mu murenge wa Bushoki akagali ka Gasiza, bavuga ko hari isoko bigeze kubona ariko ngo bakagurirwa umusaruro wabo kuri make, kimwe n’iyo bagiye kugurisha ku masoko rusange ngo nabyo birabahendesha, kuri ubu bamwe bakaba bahitamo kuguranisha ingano ibindi bakeneye (Umuhinzi atanga ikiro k’ingano agahabwa ikiro cy’ibishyimbo na mugenzi we wundi ugikeneye). Haragirimana Tresphole ati ”Isoko ryo ntaryo tugira. N’ukujya…
Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeri 2022, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022 ikazasozwa ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022. Iyi gahunda, NESA yayitangaje ishingiye ku ngengabihe y’amasomo iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku wa 9 Nzeri uyu mwaka, hateganyijwe gusubukura amasomo y’igihembwe cya mbere ku banyeshuri bo mu mashuri y’invuke, abanza, ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5). NESA kandi yaboneyeho gusaba ababyeyi, gufasha abana kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko…