Icyorezo cya Ebola cyatangajwe muri Uganda nyuma y’uko abakozi bashinzwe ubuzima bemeje ko hagaragaye umuntu wanduye ubwoko budakunze kuboneka bwari bwabonetse muri Sudani. Abayobozi bashinzwe ubuzima hamwe n’ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, babitangaje uyu munsi kuwa kabiri, bavuze ko umugabo w’imyaka 24 wo mu ntara ya Mubende hagati muri Uganda, yagaragaje ibimenyetso bya Ebola kandi ko nyuma yaje gupfa. Diana Atwine, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuzima, yavuze ko umuntu wagarayeho iyo ndwara yari afite umuriro mwinshi n’impiswi kandi ko yababaraga mu nda anaruka amaraso. Uwo muntu yari yabanje kuvurwa malariya. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’biro bya OMS muri…
Author: Bruce Mugwaneza
Mu nama y’Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), Afurika yongeye gusaba guhabwa icyicaro gihoraho mu kanama k’uwo muryango gashinzwe amahoro ku Isi ndetse no mu ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi. Kuva kuri uyu wa Kabiri i New York muri Amerika hateraniye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye. Ni inama yanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Igihe nyacyo: Ibisubizo bizana impinduka ku rusobe rw’ibibazo byugarije Isi”. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame arageza ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga ku kibazo cy’ibiribwa, inama izwi nka Global Food Security…
Urwego rwa Nigeria rurwanya ibiyobyabwenge ruvuga ko rwafashe cocaine isa nkaho ari yo ya mbere nyinshi ifashwe mu mateka y’iki gihugu. Ni toni 1.8 ya cocaine, igereranywa ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 278 z’amadolari y’Amerika (miliyari 292 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda). Yatahuwe mu nzu ibikwamo ibicuruzwa mu karere ka Ikorodu, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi munini w’ubucuruzi wa Nigeria, Lagos. Ibyo biyobyabwenge byari bihunitswe mu mifuka 10 yo gukorana urugendo hamwe no mu ngoma 13, nkuko byatangajwe n’ikigo cya Nigeria cyo kurwanya ibiyobyabwenge kizwi nka ‘National Drug Law Enforcement Agency’ (NDLEA). Abagabo bane b’Abanya-Nigeria, bafite imyaka 69, 65,…
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, mu karere ka Gatsibo, yafashe abantu icyenda bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo bunyuranije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko aba bafashwe kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri, bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Butiruka bababonye bari gucukura ayo mabuye y’agaciro. Asobanura uko bafashwe, SP Twizeyimanay yagize ati “Twari dusanzwe dufite amakuru y’uko hari itsinda ry’abantu biyise ‘Imparata’ bacukura amabuye y’agaciro mu kirombe cyahoze gicukurwamo na Kompanyi ya LUNA Mining, giherereye mu mudugudu…
Politiki ya Leta irebana no kongera umusaruro w’ubuhinzi haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza hakoreshejwe inyongeramusaruro (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), kugirango dushobore kubona ibiduhagije, kandi ibindi bijyanwe ku masoko, mu mabwiriza ya minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, agena ko umuhinzi ushaka inyongeramusaruro zunganiwe na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire System (SNS). Aya mabwiriza agena ko mu byangombwa usaba inyongeramusaruro yuzuza muri iri koranabuhanga rya SNS, harimo nimero z’indangamuntu, ndetse na nimero z’ubutaka (UPI Number), igihe cyose…
Hirya no hino mu gihugu, ndetse no muri Afurika, haracyavugwa ibikorwaremezo bifasha mu buhinzi bidahagije, bigituma umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura uri hagati ya 30 na 40 % mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere. Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana, bakorera ubuhinzi bw’ibigori, umuceri, ibishyimbo, n’imboga mu gishanga cya Kavura mu Murenge wa Muhazi, baravuga ko batagira imihanda ikikije iki gishanga ibafasha mu gihe ibinyabiziga bizanye inyongeramusaruro cyangwa bije gutwara umusaruro. Kuri ubu ngo bikorera ku mutwe bakawugeza aho ibinyabiziga bishobora kugera, bityo bigatuma hari umusaruro utakara mu nzira. Ndushabandi Jean-Marie Vianney umunyamuryango wa Koperative Isuka Irakiza ikorera ubuhinzi muri…
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), cyahagaritse ku isoko ry’u Rwanda, imiti ya Broncalène y’abana na Broncalène y’abantu bakuru. Rwanda FDA, yahagaritse ikwirakwiza n’ikoreshwa ry’imiti ya Broncalène y’abana na Broncalène y’abantu bakuru bitewe n’uko bimwe mu bigize iyi miti bigira ingaruka ku wayihawe igihe ahawe imiti ikoreshwa mu gutera ikinya. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Rwanda FDA, rigira riti “Rwanda FDA ikuye ku isoko imiti Broncalene Enfants sirop na Broncalene Adultes sirop yose kubera ingaruka zishobora kuba kubayikoresha.”
Koperative Twihangire Umurimo (COTUMU), igamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo, ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Kagoma gifite ibice bibiri, mu gice kimwe hahingwa ibigori byo kurya ikindi hagahingwa mo ibigori by’imbuto ari nabyo bivamo imbuto y’ibigori ya RHM 15 20, nyuma yo gutuburwa ikanatunganywa n’iyi koperative. Abahinga ibigori bivamo imbuto, baravuga ko bagemuye umusaruro wabo muri koperative mu kwezi kwa kabiri ariko bakaba baratangiye kwishyurwa nyuma ya tariki 10 z’uku kwezi kwa 9, bakavuga ko byabagizeho ingaruka kuko bakeneye amafaranga bakayabura nyamara hari ahari umusaruro wabo kandi bizwi neza ko ntahandi bahinga usibye muri iki gishanga. Umwe yagize ati “Ntabwo…
Abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) babuvuyemo barataha ku busabe bwa leta yabo, nk’uko bitangazwa na MONUSCO. Umunya-Bresil General Marcos Da Costa umugaba w’ingabo za MONUSCO yashimye umusanzu ingabo za Ukrainezatanze mu myaka 10 zimaze “zifasha abaturageba DRC”. UN igaragaza ko Ukraine yari ifite abasirikare 250 muri MONUSCO, barimo abagore babiri. Iri niryo tsinda nini ry’ingabo za Ukraine ziri mu butumwa bwa ONU ryari rigizwe n’abasirikare b’inzobere muri kajugujugu z’intambara, Ukraine kandi yari ifite kajugujugu umunani muri MONUSCO, nk’uko amakuru yayo abyerekana. Muri Werurwe, nibwo Perezida Volodymyr Zelensky…
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU), ryafatiye mu Karere ka Nyamagabe, ibiro 200 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu. kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri, nibwo abantu batandatu, batawe muri yombi bafatanwa iyi myenda ituruta mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati:” Hagendewe ku makuru Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryari ryahawe n’abaturage, hashyizwe bariyeri mu mudugudu wa Bususuruke, Akagari ka Kagano…