Author: Bruce Mugwaneza

Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’ubujura bwa moto bumaze iminsi buvugwa hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho yafashe umugabo witwa Mwizerwa Ezeckiel, ucyekwaho kuba yaratwaraga moto yibye, yo mu bwoko bwa TVS RD 282N. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nzeri, nibwo Mwizerwa Ezeckiel w’imyaka 33 y’amavuko wo mu Karere ka Gatsibo, yafashwe ahagana saa sita z’amanywa, ubwo yari ayiparitse mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Busetsa mu Murenge wa Kageyo. Gufatwa kwa Mwizerwa kuje nyuma y’ukwezi kumwe gusa muri aka karere hafashwe uwitwa Hakizimana Gilbert w’imyaka 43, nawe wari wibye moto y’umumotari ukorera mu Mudugudu wa…

Read More

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda rivuga ko abantu 11 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola mu Majyaruguru ya Uganda mu Karere ka Mubende. Mu bantu 25 bari gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima 6 muri bo byemejwe ko banduye, mu gihe 19 muri bo bigikekwa ko baba baranduye iki cyorezo. Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yavuze ko abantu 58 bahuye n’abanduye iki cyorezo, bose bashyizwe mu kato ndetse hakomeje gushakishwa amakuru y’abo bahuye kugira ngo na bo bakurikiranwe barebe niba bataranduye. Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Jane Ruth, yasabye abaturage gukaza isuku yo gukaraba intoki no kwirinda kujya ahari abantu benshi…

Read More

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge. Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe abagabo babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.nyuma yo kubasangana udupfunyika tw’urumogi 1, 012 mu bikorwa bitandukanye byabereye mu Karere ka Gakenke na Rulindo, kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Nzeri . Abafashwe ni uwitwa Mvukiyehe Pierre, uzwi ku izina rya Mvuka, ufite imyaka 69 y’amavuko, wafatanywe udupfunyika tw’urumogi 900, mu mudugudu wa Gashubi, akagari ka Rwamamba, Umurenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke na Dusabimana Abdoul w’imyaka 39 wafatanywe udupfunyika 112 iwe mu rugo mu kagari ka…

Read More

Misiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), irasaba Abaturarwanda gukaza ingamba zo kwirinda ko icyorezo cya Ebola cyagera mu Rwanda. Ni mu gihe iki cyorezo kimaze iminsi kivugwa mu gihugu gituranyi cya Uganda. Mu itangazo yasohoye none ku wa 22, Nzeri, 2022, MINISANTE yasabye gukaza ingamba zo kwirinda ko iki cyorezo cyagera mu gihugu, ariko igahumuriza Abaturarwanda bose ko nta Ebola iragaragara mu Rwanda. MINISANTE yagize iti “Dufatanyije n’izindi nzego turi gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu bihugu duturanye, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya…

Read More

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyakuyeho urujijo ku makuru yavugwaga ko amanota y’ibizamini bya leta yatangajwe. Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara na NESA, bugira buti “Turabasaba gukomeza kwirinda ibihuha bivuga ko amanota y’ibizamini bya Leta yatangajwe.Hari abashobora kubikoresha bagamije izindi nyungu.” NESA kandi yavuze ko “Imyiteguro yo gutangaza amanota igeze kure.Itariki muzayimenyeshwa mu gihe kitarambiranye.” Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri wa 2022-2023 kizatangira ku wa 26 Nzeri 2022, uwo mwaka ukazasozwa ku wa 14 Nyakanga 2023. Iyi tariki yo gutangira ireba abanyeshuri bazaba biga mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu,…

Read More

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, mu karere ka Nyaruguru, yafashe amabaro 3 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu. kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Nzeri, nibwo abantu batatu bafatanywe iyi myenda, bari bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko iyi myenda yafatiwe mu mudugudu wa Bitare, akagari ka Nkanda mu murenge wa Busanze, ahagana saa kumi n’igice z’urukerera, ubwo abantu batatu bageragezaga kuyinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu. Yagize ati:”Mu rucyerera ahagana saa kumi n’igice nibwo abantu batatu…

Read More

Perezida Paul Kagame asanga ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kitakemurwa no kwitana ba mwana kuko icyabuze ari ubushake bwa politiki bwo kurandura umuzi w’ikibazo nyir’izina. Ibi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo bitandukanye byugarije Isi muri iki gihe. By’umwihariko ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Umukuru w’igihugu yongeye gushimangira ko atari ikibazo cya none ahubwo ko ubushake bwa politiki ari bwo bubura ngo gikemuke burundu kuko kwitana ba mwana ubwabyo…

Read More

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inteko Rusange ya 77 ya UN,Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashimangiye ko igihugu cye cyatewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutaka wa M23. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ubwo hatangizwaga iyi Nteko Rusange ya Loni iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu binyuranye. Perezida Tshisekedi yavuze ko nubwo igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, “bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba” bwa DR Congo. Yashinje u Rwanda ko…

Read More

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge yafatanye uwitwa Mfitumukiza Marcel ufite imyaka 55 y’amavuko, amadorali y’Amerika y’amiganano angana n’igihumbi na maganatanu (US $1,500) agizwe n’inoti 20 zirimo 10 z’ijana n’izindi 10 za mirongo itanu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko Mfitumukiza yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Nzeri, agerageza kuyavunjisha kuri bimwe mu biro by’ivunjisha bikorera mu mudugudu w’Inyarurembo, akagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge, biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi waho. Yagize ati:” Ahagana saa tanu z’amanywa, twahamagawe n’umukozi wo ku biro by’ivunjisha, atumenyesha…

Read More

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorera mu Ntara ya Cabo Delgado mu karere ka Mocimboa da Praia. Muri uru rugendo kandi yahuye n’abaturage bagarutse mu byabo, nyuma y’imyaka myinshi bari mu nkambi. Mu butumwa yagejeje ku nzego z’umutekano z’u Rwanda, Perezida Nyusi yabashimiye ibikorwa bikomeye byakozwe mu kurwanya iterabwoba kuva bahagera muri Nyakanga 2021, abashimira ubwitange na disipuline bagaragaje mu gihe cyose bahamaze. Ubwo Perezida Nyusi yahuraga n’abaturage ba Mocimboa da Praia, yabijeje inkunga ya leta mu gukemura ibibazo bafite no gusubiza ibintu byose mu buryo.

Read More