Author: Bruce Mugwaneza

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cy’u Butaliyani, kuri uyu wa mbere, tariki ya 10 Ukwakira, yasuye ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no kubungabunga amahoro (CoESPU). IGP Munyuza n’itsinda ry’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carabinieri, Lt. Gen. Maurizio Detalamo Mezzavilla wari kumwe n’umuyobozi w’icyo kigo, Brig Gen Giovanni Pietro Barbano. IGP Munyuza yasobanuriwe inshingano iki kigo gifite zo guhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi. Mu ruzinduko rw’icyumweru agirira mu Butaliyani ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Carabinieri, rushingiye ku masezerano…

Read More

Perezida wa Nijeriya, Muhammadu Buhari yavuze kuri iki cyumweru tariki ya 9 Ukwakira ko abantu 76 bapfuye igihe ubwato bwari bupakiye cyane bwibiraga mu mazi muri leta ya Anambra, iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu. Abantu 85 nibo muri rusange bari muri ubwo bwato igihe bwibiraga mu mazi ku wa gatanu w’icyumweru gishize mu gace kibasiwe n’imyuzure y’imvura. Guverineri wa leta ya Anambra, Chukwuma Charles Soludo, we yari yatangaje mbere ko abantu bagera kuri 15 mu bari batwawe n’ubwo bwato ari bo babashije kurokoka. Leta ya Anambra ibaye iya 29 muri 36 zigize igihugu cya Nijeriya zashegeshwe n’imyuzure itewe…

Read More

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hakwiye imikoranire mu guteza imbere ikoranabuhanga, ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yatangiye mu gihugu cya Estonia mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga. Muri Estonia Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yari ahagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga (Tallinn Digital Summit). Yagaragarije abitabiriye iyi nama mpuzamahanga ko u Rwanda ari Igihugu gishyize imbere imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga. Aha avuga ko ubu serivisi za Leta zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ku kigero kiri hejuru ya 90%. Yagize ati “Ikoranabuhanga ririmo guhindura isi, dushingiye ku bunararibonye twavanye…

Read More

Umuyobozi mukuru w’agateganyo n’abandi babiri birukanywe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA). Nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, none ku wa 10 Ukwakira 2022, impamvu y’iyirukanwa ry’aba bayobozi batatu ngo ni ukubera “Imyitwarire n’imiyoborere idakwiye.” Abirukanywe ni: 1. Eng. Deo Muvunyi, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo 2.Pearl Uwera, Umuyobozi ushinzwe Imari, 3.Fabian Rwabizi, Umuyobozi Ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

Read More

Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora imikwabu yo kurwanya ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu aho mu Karere ka Nyamagabe, yafashe umugabo witwa Rwandanga Cyriaque w’ imyaka 52 y’amavuko, wari ufite ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 13. kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Ukwakira, Rwandanga yafatiwe iwe mu rugo ruherereye mu mudugudu wa Kaviri, akagari ka Kiyumba mu murenge wa Cyanika ari naho yabikaga urumogi mu mwobo yari yaracukuye mu nzu abamo. Abandi bantu babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira, mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu bafite udupfunyika 6,000 tw’urumogi. Polisi y’u Rwanda kandi…

Read More

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,580Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu kitagomba kurenza 1,587Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa tariki ya 08 Ukwakira 2022. Ibyo biciro byashyizwe ahagaragara none tariki ya 7 Ukwakira, ugereranyije n’ibisanzwe byamanutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,609Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,607Frw. RURA muri iri tangazo, ivuga ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.…

Read More

Abagabo bitwaje intwaro bishe ‘Mayor’ w’umujyi wa San Miguel Totolapan, wo mu majyepfo ya Mexique hamwe n’abandi bantu bagera kuri 17, nk’uko byemejwe na Polisi yo muri iki gihugu, yavuze ko abitwaje intwaro bateye ku biro by’umujyi kuwa gatatu saa munani z’amanywa ku isaha yaho. Mayor Conrado Mendoza Almeda yiciwe muri iki gitero ku kazi ke, ishyaka rye PRD ryamaganye ubu bwicanyi kandi risaba ubutabera kuri Conrado. Iki gitero cyashinjwe itsinda ry’abagizi ba nabi ryitwa Los Tequileros. Abapolisi hamwe n’abakozi bo ku biro by’uwo mujyi nabo bari mu bishwe, imirambo yabo iboneka ku mafoto ababaje yakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. …

Read More

Abantu babiri bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ukwakira, bafatiwe mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu bafite udupfunyika 6,000 tw’urumogi. Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko uko ari babiri; Ndayambaje Theoneste, Ufite imyaka 46 y’amavuko na Irankunda Samson, w’imyaka 24, bafatiwe mu mudugudu wa Giramata ku gicamunsi ahagana saa Saba n’igice. Yagize ati:” Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryahawe amakuru ko Ndayambaje ari umumotari ukorana n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, mu kubitunda akabafasha no kubikwirakwiza mu bakiriya. Kuri uwo munsi akaba…

Read More

Itsinda ry’abasirikare bakuru 13 n’ababaherekeje bose bo mu gisirikare cya Zambia (ZDF) bari mu rugendo shuri mu Rwanda ruzamara icyumweru. Aba basirikare basanzwe biga mu Ishuri ry’ Abasirikare bakuru rya Zambia (Zambia Defence Services, Command and Staff College) kuri uyu wa Gatatu, bakiriwe n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, ku Cyicaro gikuru cy’Ingabo z’ u Rwanda ku Kimihurura. Colonel Edmond Mbilika ukuriye iri tsinda yatangaje ko bazasura ibigo bya leta bitandukanye mu Rwanda bagamije kongera ubumenyi k’uko urwego rwa gisirikare rwakwagura uruhare rwarwo mu mutekano mu nzego zose z’imibereho. Iri tsinda ry’abasirikare ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali…

Read More

Minisitiri w’ubuzima wa Uganda yemeje urupfu rw’undi mukozi wo mu rwego rw’ubuvuzi, umuganga utera ikinya, wapfuye kuwa gatatu azize Ebola. Uyu mugore w’imyaka 58 ni uwa kane ukora mu buvuzi wishwe na Ebola, nk’uko minisitiri Dr Jane Ruth Aceng yabitangaje kuri Twitter. Ikipe y’abaganga yitaye ku muntu wa mbere wabonyweho Ebola wari ukeneye kubagwa nayo yanduye iyi virus, ishyirwa mu bitaro by’i Fort Portal. Umunyeshuri wiga ubuvuzi wo muri Tanzania, yari umwe muri iryo tsinda, yapfuye muri weekend ishize. Abandi bakozi bo mu buvuzi babiri, umwe wo mu karere ka Kagadi n’undi wo mu karere ka Mubende nabo bishwe…

Read More