Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, n’uturemangingo. Ibi bizafasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu. Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko uyu mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda. Yagize ati “Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu. Kwemezwa kw’iri tegeko kandi bizagira ingaruka…
Author: Bruce Mugwaneza
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyashyize ahagaragara ishusho y’icyumweru kimaze mu bikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu batuye mu karere ka Rubavu. Mu rwego rwo kwita ku buzima bwo mu mutwe, RBC mu gihe cy’icyumweru yasuzumye by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Kanama, Kanzenze, Busasamana, Gisenyi na Cyanzarwe, yose yo mu Karere ka Rubavu. Abantu 306 nibo bakoreweho ubukangurambaga, 83 babishishikarijwe n’abajyanama b’ubuzima babakekaho ko bafite ikibazo cyo mu mutwe, barisuzumishije, muri bo 73 basanze bafite ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe bukeneye kuvurwa, boherejwe ku bigo nderabuzima bibegereye kugirango basuzumwe byimbitse kandi bavurwe. Muri aba kandi…
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye mu biro bye umunyamabanga Mukuru w’Isoko rusange rya Afurika, Wamkele Mene, baganira ku bimaze kugerwaho mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubucuruzi. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yashyiriweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018, ubwo Perezida Kagame yari ayoboye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Umunyamabanga Mukuru w’isoko rusange muri Afurika, yasuye ibice bitandukanye birimo icyambu cyo ku butaka giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali n’uruganda rwa Volks Wagen ruteranyiriza imodoka mu Rwanda ruherereyemu cyanya cyahariwe inganda muri i Masoro.
Muri Nijeriya, abaturage barenga 600 bahitanywe n’imyuzure y’imvura kuva mu kwezi kwa gatandatu. Iyo myuzure yakuye mu byabo abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 300. Leta ya Nijeriya yatangaje iyi mibare mishya ivuga ko mu mateka y’imyaka icumi ishize, ari ubwa mbere imvura ihitanye abantu benshi. Mu cyumweru gishize Nijeriya yari yavuze ko abahitanywe n’imyuzure y’imvura yo kuva mu kwa gatandatu bari 500. Ibindi byangijwe n’iyo mvura yateye imyuzure, birimo amazu arenga ibihumbi 82, n’amahegitari y’imirima ibihumbi 110 yononekaye. Ubundi imvura muri Nijeriya igwa umusubirizo mu kwezi kwa gatandatu. Kuri ino nshuro yatangiye kugwa mu kwa munani. Ikigo cya Leta gushinzwe iby’ikirere…
Mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’abarimu b’abapolisikazi ajyanye no kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira, nibwo aya amahugurwa yatangiye, yateguwe ku bufatanye n’umutwe w’Ingabo n’abapolisi bo mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba washyiriweho gutabara aho rukomeye (EASF), igihugu cya Danemark ndetse na Norvège, azamara iminsi itanu yitabirwa n’abapolisi 24 batoranyijwe mu bihugu bitandatu bihuriye muri EASF nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda. Ubwo yatangizaga amahugurwa, umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi…
U Rwanda rwaje mu bihugu 10 ku Isi byugarijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko nk’uko bigaragara ku rutonde ruriho ibihugu 10 rwashyizwe ahagaragara na Banki y’Isi. Banki y’Isi yagaragaje ko hagati y’ukwezi kwa Gicurasi n’ukwa Kanama uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa ku masoko byarushijeho gutumbagira byumwihariko mu Bihugu bikennye, aho Zimbabwe iri ku mwanya wa mbere ku Isi mu gihe u Rwanda na rwo ruri ku mwanya wa cyenda (9) ku Isi. Uru rutonde rw’Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigaragaramo itumbagira ry’ibiciro ry’ibiribwa, ruyobowe na Zimbabwe, aho izamuka riri kuri 353%, igakurikirwa na Lebanon iri ku 198%, Venezuela ikaza ku mwanya…
Umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’inteko zishinga amategeko ku Isi Martin Chungong ukomoka muri Cameroon yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, asaba amahanga kurushaho gukumira Jenoside. kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira, Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’uko yahagaritswe n’uburyo abanyarwanda bagerageje guhangana n’ingaruka zayo, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi Martin Chungong yavuze ko ibyo yabonye bimuteye umubabaro kandi bimuhaye umukoro wo gukangurira Isi yose kurwanya abahembera urwango ndetse no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho. Yagize ati “Ni ubwa mbere ngeze hano, ariko ndumva mfite ipfunwe kuko umuryango…
Perezida wa Kenya William Ruto yasheshe umutwe udasanzwe w’igipolisi wagiye ushinjwa ubwicanyi muri icyo gihugu mu bihe bitandukanye, ibi bikaba ngo ari mu rwego rwo kuvugurura inzego z’umutekano. Kuri iki cyumweru yabwiye abari bateraniye mu rusengero ati: “Ni jye wategetse ko ‘Special Service Unit’ yagiye ikora ubwicanyi iseswa. Dufite umugambi w’uburyo tuzaha umutekano iki gihugu kugira ngo twirinde isoni z’abanyakenya bicwa [hirya no hino imirambo yabo ikajugunywa] mu ruzi Yala n’ahandi. Tugiye guhindura iki gihugu.” Ikinyamakuru Daily Nation kivuga ko “raporo y’iperereza ku ibura ry’abahinde babiri n’umushoferi wabo w’umunyakenya ari yo yihutishije uku guseswa” k’uwo mutwe wa polisi. Abo…
Polisi y’u Rwanda iraburira abakora ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu Karere ka Rubavu, haba mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko bitemewe Kandi ko bihanwa n’itegeko. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira, mu mudugudu wa Gasutamo, mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, hafatiwe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bizwi nk’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko hafashwe abantu batatu bose bakaba bafatiwe…
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’umugabane wa Afurika gukorera ku ntego bakarangwa n’umwete n’ikinyabupfura mu byo bakora byose, kugira ngo bagere ku iterambere ryabo bwite, iry’ibihugu byabo ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange. Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yageneye urubyiruko rubarirwa mu bihumbi umunani rwitabiriye inama ya Youth Connekt Africa, iteraniye i Kigali muri BK Arena. Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimangiye akamaro ka gahunda n’inama ya Youth Connekt nyuma y’imyaka 10 itangijwe mu Rwanda ndetse anavuga ko Afurika atari umugabane w’ibibazo gusa. Yagize ati “Youth Connekt idufasha gusangira inkuru nziza z’ibyagezweho, buri wese akamenya mugenzi we neza kurushaho bakubaka…