Ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) mu Karere ka Huye, yafatanye umugore witwa Niyotwagira Annonciata w’imyaka 56, ibicuruzwa bigizwe n’imyenda ya caguwa amabaro 9 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Huye (DPC), Senior Superintendent of Police (SSP), Boniface Kagenza, yavuze ko ibi bicuruzwa byafatiwe iwe mu rugo mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Nyumba, mu Murenge wa Gishamvu biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Yagize ati: “Twahawe amakuru n’abaturage bo mu mudugudu wa Murambi ko hari magendu…
Author: Bruce Mugwaneza
Amarushanwa ya Sport Inclusion (Imikino idaheza), ahuza abafite ubumuga bwo mu mutwe bagakina n’abatabufite hagamijwe kubakura mu bwigunge bakisanga mu bandi bakagaragaza ko n’ubwo bamugaye ariko nabo bashoboye. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, mu Karere ka Nyarugenge mu ishuri rya Lycée de Kigali niho habereye aya marushanwa ku rwego rw’igihugu. Ubuyobozi bw’aka Karere bukaba buvuga ko bwishimiye kwakira iyi mikino ndetse ko kuba aba bana bagaragaje ko bashoboye bikwiye kubera isomo babyeyi b’abana bafite ubumuga bityo ntibabaheze mu rugo, nk’uko bivugwa na Nshutiraguma Esperance, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge. Yagize ati “Ubundi umuryango ni ryo shingiro…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asanga ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikwiye gushyira imbaraga mu kwishakamo ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere ry’akarere. Yavuze kandi ko gutegereza inkunga ituruka ahandi bidindiza ibikorwa n’imishinga by’ uyu muryango. Ibi akaba yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afrika y’ Iburasirazuba EALA iteraniye i Kigali. Yashimangiye ko nubwo uyu muryango ukigendera ku nkunga ari ngombwa ko hashyirwa imbere imicungire myiza y’ ingengo y’ imari. Yagize ati “Icya mbere, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uracyaterwa inkunga, ibigikerereza ishyirwa mu bikorwa ry’imwe mu mishinga na gahunda zawo.…
Guhera ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira, imodoka za kompanyi ya YAHOO CAR EXPRESS Ltd zatangiye gukorera mu muhanda Bwerankoli- Downtown ufite No.205. Ibi byatangajwe n’Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), aho uru rwego ruvuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo ”Kunganira imodoka zisanzwe zitwara abagenzi zidahagije mu mujyi wa Kigali.” RURA yatangaje kandi ko ”iyi gahunda yo kongera imodoka izakomereza no kuyindi mihanda ifite imodoka nke uko hazajya haboneka izo kuhakorera.” Mu mujyi wa Kigali, iyi kompanyi isanzwe ikorera mu muhanda :Gikondo(Bwerankori)-Nyabugogo na Gikondo (Bwerankori)-Kimironko. Ibi byakozwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imodoka zabaye nke mu…
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasuye Umurwa mukuru wa Mozambique Maputo, ndetse asura isoko riri hafi y’inyanja mu ruzinduko rw’umunsi umwe agirira muri iki gihugu, aganira n’abaturage. None tariki ya 28 Ukwakira, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame yasuye ibi bice bitandukanye aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique Philippe Nyusi, ndetse aganiriza abaturage ku bufatanye bw’u Rwanda na Mozambique. Perezida Kagame yageze i Maputo, yakirwa na Perezida Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo. Ni ibiganiro byakurikiwe n’inama aba bayobozi bombi bagiranye hari n’intumwa z’u Rwanda n’iza Mozambique, haganirwa ku bufatanye n’imikoranire mu nzego zitandukanye.…
Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuba ibitaro 2 byo mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda, bizatuma umubare w’abaganga bavura izi ndwara wiyongera bityo n’abakenera iyi serivisi bayibone vuba. Ibitaro byahawe gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda ni ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal byose byo mu Mujyi wa Kigali. Abaganga baziga amasomo azasiga babaye inzobere mu kuvura igifu, amara, umwijima n’izindi ndwara zifata inyama zo mu nda. Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko guhabwa uburenganzira bwo kwigisha amasomo y’ubuvuzi bw’izi ndwara bizatuma serivisi…
U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’ama euro izifashishwa mu gihe cy’imyaka 2 mu guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro no guhangana n’ikibazo cy’imihindaguka y’ibihe. Ni nyuma y’ibiganiro by’iminsi 2 byahuje inzego zihagarariye ibihugu byombi. Ubufatanye mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. U Budage bwemeye gutanga miliyoni 98. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel avuga ko ubu bufatanye hagati y’ibihugu byombi bumaze imyaka 60, iyi nkunga ikaba ije gushimangira uwo mubano mwiza ushingiye ku butwererane hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati “Abafatanyabikorwa b’u Budage kuduha amafaranga ni uko baba bazi ko tuyakoresha neza kandi tukagaragaza n’icyagezweho, izi nkunga uko zizakoreshwa…
Leta ya Ukraine yavuze ko impunzi zari zarahunze bitewe n’intambara iki gihugu cyagabweho n’u Burusiya, zidakwiye gutahuka mbere y’igihe cy’ubushyuhe buringaniye cy’urugaryi (spring/printemps), kugira ngo zifashe kugabanya igitutu kiri ku rwego rw’amashanyarazi nyuma y’urukurikirane rw’ibitero by’Uburusiya. Muri Ukraine, igihe cy’urugaryi cyo mu mwaka wa 2023 kizatangira mu kwezi kwa gatatu kirangire mu kwezi kwa gatanu. Minisitiri w’intebe wungirije Iryna Vereshchuk yagize ati: “Imiyoboro [y’amashanyarazi] ntabwo izabishobora [kubitaho]. Murabibona ibyo Uburusiya burimo gukora”. Yongeyeho ko: “Ducyeneye kurokoka igihe cy’ubukonje bwinshi”. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibitero by’Uburusiya byo mu kirere byashenye igice kirenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’urwego rw’ingufu…
Urukiko muri Nijeriya rwategetse ko imitungo y’uwahoze ari minisitiri ushinzwe peterori n’ibiyikomokaho ifatirwa. Diezani Alison-Madueke akurikiranyweho ruswa no gusesagura umutungo wa Leta. Alison-Madueke yabaye ministiri ku butegetsi bwa Perezida Goodluck Jonathan kuva mu 2010-2015. Yatangiye gukurikiranwaho ibyaha bya ruswa kuva avuye kuri uwo mwanya. Ni ibyaha we akomeje guhakana. Icyemezo cyo gufatira imitungo ye cyafashwe n’urugereko rw’urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha by’ubucuruzi n’imari muri Nijeriya. Mu mitungo yafatiwe harimo inzu zifite agaciro ka miliyoni eshatu z’amadolari ziri mu mujyi wa Abuja n’imodoka zitandukanye. Kugeza ubu ntawuzi irengero rya Alison-Madueke. Amakuru ye ya nyuma yamenyekanye yari mu Bwongereza. Mu 2017 Leta zunze…
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo ikoranabuhanga ariryo musemburo w’iterambere rya Afurika hakiri byinshi byo kunozwa, kuko ngo usanga n’ahagera umurongo mugari wa internet hafi ½ cy’abahatuye batabona internet. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ryifashisha telephone, iteraniye bwa mbere muri Afurika. Ni inama yitabiriwe n’abarenga 2000 biganjemo abari mu rwego rw’ikoranabuhanga nka ba minisitiri b’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi. Igamije kongera umubare w’abatunze telephone zigezweho n’umubare w’abagerwaho na internet muri rusange. Umukuru w’igihugu Paul Kagame agaragaza ko Afurika imaze gukora byinshi muri uru rwego rw’ikoranabuhanga birimo ibikorwaremezo, icyakora ngo n’inzira…