Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 01 Mutarama 2023, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.

Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwayo rwa Twitter bagize bati “Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenerewe, Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi byose, Abaturarwanda muri rusange, ko hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe y’akazi mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga mu 2022”.

Rikomeza rigira riti “Abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi barasabwa gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza abakozi bafite ibibazo byihariye, kugira ngo babashe gukora nta nkomyi”.

Gahunda y’impinduka ku masaha y’akazi ndetse n’ay’ishuri agomba gutangira gukurikizwa guhera kuri iki cyumweru tariki 01 Mutarama 2023, ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, aho akazi ku bakozi bakorera ibigo bya Leta kagomba kujya gatangira saa tatu za mu gitondo, kakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu gihe abanyeshuri bagomba kujya batangira amasomo yabo saa mbili n’igice, bakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba. Mbere y’izi mpinduka, abanyeshuri batangiraga amasomo yabo saa moya n’igice akarangira saa kumi n’igice z’umugoroba.

Amasaha ya mbere ya saa tatu, abakozi bazajya bakorera akazi kabo mu rugo aho kuba mu biro nk’uko byari bisanzwe, kuko ubusanzwe akazi katangiraga saa moya za mu gitondo ku bakozi ba Leta, kakarangira n’ubundi saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Share.
Leave A Reply