Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuba ibitaro 2 byo mu Rwanda byahawe uburenganzira bwo gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda, bizatuma umubare w’abaganga bavura izi ndwara wiyongera bityo n’abakenera iyi serivisi bayibone vuba.

Ibitaro byahawe gutanga amasomo yo gusuzuma no kuvura indwara zo mu nda ni ibitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK), n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal byose byo mu Mujyi wa Kigali. Abaganga baziga amasomo azasiga babaye inzobere mu kuvura igifu, amara, umwijima n’izindi ndwara zifata inyama zo mu nda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel avuga ko guhabwa uburenganzira bwo kwigisha amasomo y’ubuvuzi bw’izi ndwara bizatuma serivisi abarwayi bakenera zibageraho badategereje igihe kirekire.

Yagize ati “Iyo ubonye ubu bushobozi bivuze ko icyiciro cyo kwigisha mu gihugu cyacu biri hejuru ndetse no mu bikoresho. Binajyana no kugira ubushobozi kugira ngo tugire umubare munini w’abaganga bazakwirakwizwa mu bitaro bitandukanye kugira ngo umurwayi bandikiye endoscopie ni ukuvuga kureba mu gifu, avuye mu ntara tumworohereze kugira ngo dukwirakwize abaganga n’ibikoresho mu bitaro bya buri ntara bityo babone serivisi bitabavunnye kandi bataje i Kigali. Ubundi uwo bahaye transfer akorerwa ikizami nibura nyuma y’amezi atatu.”

Abiga aya masomo ubusanzwe bajya kuyigira mu bihugu byo hanze bigatuma ababona ubumenyi kuri yo bataba benshi. Abaganga bane ni bo batangiranye n’iyi gahunda bakazagenda biyongera.

Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wita ku buvuzi bw’indwara zo munda (World Endoscopy Organization), Dr Kulwinder Dua, avuga ko yizeye ko mu Rwanda hari ibindi bitaro bishobora guhabwa uburenganzira bwo kwigisha ubuvuzi bw’indwara zo mu nda.

Ati “Komite ishinzwe ibyo kwigisha mu kigo cyacu, ishingiye kuri raporo yakozwe yemeje ko Ibitaro bya Faisal na CHUK bigira ibigo (centre) zihugura abaganga nkuko no mu bindi bihugu bimeze. Nta handi usanga hari ibigo nk’ibi mu mujyi umwe ariko i Kigali hazaba hari ibigo 2 byose. Umwaka ushize nasuye Ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda mbona na bo bafite intambwe bamaze gutera, ntimuzatungurwe rero vuba aha na byo bitangiye gukorerwamo iyi gahunda, ni ko bimeze.”

Biteganijwe ko usibye kuba abaganga bo mu Rwanda bazahererwa ubu bumenyi imbere mu gihugu bityo binagabanye ikiguzi cyabagendagaho bajya kwiga hanze, binateganijwe ko n’abaganga bo mu bihugu u Rwanda ruhereyemo cyangwa abo mu mahanga ya kure na bo bemerewe guhabwa aya masomo azatangwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version