Abarimu babiri barimo uwari ukuriye ahakorerwaga ibizimani bya Leta, mu Karere ka Nyanza, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubakurikiranyeho ibyaha birimo kumena ibanga ry’akazi kubera gushyira hanze bimwe mu bizamini.

Aba barimu babiri bakekwaho gushyira hanze ibizamini byakorwaga ubwo abanyeshuri basoza amashuri abanza barimo bakora ibizamini bya Leta mu kwezi gushize.

Aba barezi bafungiye kuri station ya RIB ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize tairki 29 Nyakanga 2022.

Ibyaha bakekwaho byakozwe mu bihe bitandukanye hagati ya tariki ya 18 na 19 Nyakanga 2022, ubwo umwe muri bo wari ukuriye ahakorerwaga ibizamini kuri Ishuri ribanza rya Kavumu, yafotoye ibizamini akabyoherereza mugenzi we.

Uwo yabyoherereje na we ngo yabishyize muri groupe ya WhatsApp ihuriwemo n’abarimu barenga 400 kandi icyo gihe ibizamini bya Leta byari birimo bigikorwa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ruvuga ko aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi ndetse n’icyaha cyo kohereza ubutumwa budakenewe.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 158, rivuga ko,umuntu wese umena ibanga kandi ashinzwe kuribika, ku mpamvu z’akazi, z’umwuga cyangwa z’idini, yaba akiri mu kazi cyangwa yarakavuyemo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Icyakora, ntibyitwa kumena ibanga: Iyo itegeko riteganya cyangwa ryemera kumena ibanga ry’akazi, ndetse no ku muntu uha amakuru inzego z’ubutabera.

 Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, ingingo ya 37 ivuga ku cyaha cyo kohereza ubutumwa budakenewe ivuga ko iyo ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko atarenze atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version