Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 15 Ukwakira 2025, Abanyeshuri biga muri Rwanda cording academy bamuritse ibikorwa byinshi birimo imishinga itandukanye , bahemba batatu bahize abandi.
Muri iki gikorwa bagaragaje imbogamizi bahura nazo mu mikorere yabo , barasaba ko hakongerwa inkunga mu bikoresho by’ikoranabuhanda .
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi , yagize Ati:”uyu munsi dufite igikorwa ngarukamwaka kiba kirimo amarushanwa y’Abanyeshuri biga mu mashuri atandukanye cyane cyane muri Rwanda cording academy n’andi mashuri ya Tvet yigisha ibijyanye ni koranabuhanga aho abana baba barakoze imishinga iri mu bice bitandukanye bishingiye kw’ikoranabuhanga bigamije gukemura ibibazo dufite mu gihugu cyacu cyane mu byubukungu dufite uyu munsi .
Tubishyize mu matsinda atandukanye agera kuri makumyabiri (20) bakora imishinga y’ikoranabuhanga baza kumurika hano uyu munsi iyo mishinga ikaba ishingiye kw’ikoranabuhanga ariko noneho ikemura ibibazo bigaragara mu nkingi y’ubuzima ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi , ingufu z’amashanyarazi, n’ikoranabuhanga”.
Eng. Paul Umukunzi akomeza avuga Iyo mishinga igaragaza ibibazo dufite hano mu gihugu cyangwa kumugabane wa Afurika uko byagenda bikemuka binyuze mu ikoranabuhanga . Ababanyeshuri uyu munsi bagaragaje umushinga (20) kugira ngo noneho inzego z’abikorera cyangwa ibigo bya Leta barebe koko niba iyo mishinga ishobora gukemura ibibazo bafite mu buzima bwa buri munsi.
Ikiza gukorwa rero uyu n’uko dufite abandi binzobere za turutse hano mu gihugu ndetse no gihugu cya koreya kutureberamo muri yo mishinga makumyabiri (20) imyiza kurusha iyindi yahita ishyirwa kw’isoko ry’umurimo yatangira no gukoreshwa bakaza no kuyihemba.
Akomeza agira ati:” ikiba kigamijwe ni ukugirango urubyiruko rwacu rukomeze kwiga ikoranabuhanga ritanga ibisubizo”.
MUKIMBIRI Wilson