Mu gihe habura iminsi mike ngo Abanyarwanda bihitiremo uzayobora igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere n’abagize inteko Ishinga amategeko. Abanyeshuri biga mu kigo Lycee de la Sainte Trinite APED TSS , giherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ruhuha, bavuga ko biteguye gutora aho bakurikiranira hafi amakuru ajyanye n’iki gikorwa babifashijwemwo n’ubuyobozi bw’ikigo.


Ni amatora yahujwe mu korohereza abanyarwanda kuko manda y’Abadepite yarangiye umwaka ushize ariko biza kwemezwa ko amatora yabo yahuzwa n’ay’Umukuru w’Igihugu.


Nishema Jean Ben Christian, umunyeshuri wiga muri Level ya 3 mu bwubatsi, avuga ko igikorwa giteganijwe cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, akizi Kandi ngo yiteguye gutora . Ati:” Igikorwa cyo cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite azaba muri uyu mwaka ndakizi Kandi ndacyiteguye . Ni ubwa mbere ngiye gutora Kandi ndabyishimiye”.


Nishema akomeza avuga ko ubuyobozi bw’ikigo bubafasha kumenya amakuru ajyanye n’ibikorwa by’amatora bitegurwa , Ati:” ubuyobozi bw’ishuri budufasha kumenya ibikorwa by’amatora bitegurwa aho badusobanurira ndetse bakanatwereka amakuru atandukanye tukabasha gukurikirana Gahunda za Leta kuburyo nitujya mu biruhuko tuzakomereza aho abandi bageze”.


Harelimana Fabrice, wiga muri Level ya 3 Electrical Technology we avuga ko igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite nk’urubyiruko bazakigiramwo uruhare batora neza Kandi ngo bagatora uzabagezaho iterambere, Ati:” Mu matora y’uyu mwaka tuzitorera umuyobozi twishimiye uzatugezaho iterambere mu gihe kizaza”.


Ibi babihuza na Habimana Jean de la Croix, uvuga ko ngo yishimiye amatora azaba uyu mwaka kuko ngo ari ubwa mbere agiye gutora Perezida n’abadepite, Ati:” Turi kuyitegura neza tubifashijwemwo n’ubuyobozi bw’ikigo cyacu”.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Lycee de la Sainte Trinite APED TSS , Ntaganzwa Jean Claude, avuga ko nk’ubuyobozi bw’ikigo baganiriza abanyeshuri gahunda za Leta by’umwihariko ngo muri uyu mwaka babasobanurira gahunda y’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ateganijwe tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ati:” Tubasobanurira uko amatora azakorwa n’uko bazayitwaramwo dufatanije n’inzego z’ibanze”.


Ikigo cya Lycee de la Sainte Trinite APED TSS, cyatangiye mu mwaka 1991 gishinzwe n’ababyeyi mu cyahoze ari komine Ngenda, ubu ni mu karere ka Bugesera, umurenge wa Ruhuha, bagishinze bagamije ko abana babo bazajya barangiza amashuri abanza bazajya bakomereza muri iki kigo.


Muri aya matora y’uyu mwaka hazatora Abadepite 53 ku wa 14 Nyakanga ndetse na Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bari muri Diaspora, naho tariki 15 Nyakanga bibe ku Banyarwanda bari mu gihugu.

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version