Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024 , ikigo G.S Camp kigali School y’ibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu butumwa bwatanzwe n’abayobozi batandukanye basabye abanyeshuri gukoresha imbugankoranyambaga barwanya abapfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho n’amateka nyakuri yaranze u Rwanda.

Ibi babisabwe mu muhango wo kwibuka wabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso witabiriwe n’abayobozi batandukanye, ubuyobozi bw’ikigo, abarimu, ababyeyi barerera muri iki kigo, abanyeshuri bari mu muryango wa AERG baturutse mu bindi bigo n’abayobozi bibigo bitandukanye byo muri Nyarugenge mu rwego rwo gufata mu mugongo bagenzi babo bo muri G.S CampKigali school mu kwibuka abari abarimu, abakozi n’abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Umuyobozi w’ishuri G.S Camp Kigali School Niyonsenga Jean de Dieu , mu butumwa yageneye abanyeshuri kuri uyu munsi yakanguriye uru urubyiruko gukumira abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Yagize Ati” Twe nk’abarezi kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi tuyibonamo ikintu gikomeye kuko urubyiruko dufite nirwo Rwanda rwejo .

Amahano yagwiriyeigihugu cyacu ningobwa kuyigisha abana bibafasha gukura bazi neza amateka yaranze igihugu cyacu,bikabafasha gukurira murukundo, cysne ko urwango ni vangura aribyo byatumye Jenoside yakorewe abatutsi iba.
Uyu munsi hari abantu bajijutse barimo n’urubyiruko bihandagaza bakajya kumbuga nkoranyambaga bakivugira ibyobashaka bagaragaza ko Jenoside y’akorewe abatutsi itateguwe yari impanuka kandi ataribyo yarateguwe nibyiza ko urubyiruko bamenya amavu na mavuko yibyabaye kugirango basobanukirwe neza bityo banyomoze ibivungwa.

Iradukunda Mariam umwe mu banyeshuri biga muri G.S Camp kigali Scohool Ati” kwibuka icyo bidusigira nkurubyiruko bituma duha agaciro abazize Jonoside yakorewe abatutsi,dushyira imbere ubumwe,urukundo twirinda amacaku ”
Nkatwe nk’urubyiruko nitwe dukunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane tugomba kubamaganira kure tubabwirako ibyo bavuga bibeshya kuko ikituraje ishinga nugukora twifuza ko igihugu cyacu gitera imbere tukabamaganira kure kugiango ibyabaye bitazongera ukundi.

Agasaro kenthia nawe wiga muri GS Camp kigali school Ati”abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi nk’urubyiruko tugomba kubarwanya twivuye inyuma kugirango ibyabaye bitazongera ahubwo duharanire iterarambere ryacu turwabye abatuyobwa kubwinyungu zabo”.


Muragizi Moses wiga muri GS Camp kigali School aravuga ati” umukoro dufite nk’urubyiruko ni ukwamaganira kure abafite ingengabitekerezo na macakubiri kugirango ibyabaye bitazongera bityo twiyubakire igihugu dugisigasira ibyage zweho.


Habinshuti Rashidi komiseri wa Ibu, mu Karere ka Nyarugenge, ushinzwe kwibuka, yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe kuko ruri kwigishwa rusobanurirwa amateka yaranze igihugu kugirango basobanukirwe bityo bamaganire kure abapfobya Jenosde yakorewe abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.


Ati:” Turifuza ko amateka y’ibyabaye bayakuramo isomo basigasira ibyagezweho bamaganira kure abafite ingenga bitekerezo kugirango abazabakomokaho bazagire ubuzima bwiza babikesha igihugu kiza gifite umutekano”.


ikigo Group scolaire kigali school , gifite abanyeshuri 3447 bari mu byiciro bitatu birimwo amashuri y’incuke abanza n’ayisumbuye

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version