Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, nibwo Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri abanza ndetse n’abasoje ikiciro rusange cy’ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022.

Aya manota agaragaza ko mu mashuri abanza, hatsinze abanyeshuri 206, 286 bangana na 90,69%, ni mu gihe mu kiciro rusange ho abatsinze ari 108,566 bangana na 85, 66%. Ugereranyije n’umwaka ushize, mu mashuri abanza baratsinze cyane mu gihe mu kiciro rusange ho habayeho gusubira inyuma.

Imibare y’abanyeshuri batabashije gutsinda ibi bizamini, mu mashuri abanza ni 21,186, bangana na 9,31%  mu gihe mu kiciro rusange ari 18,469 bangana na 14,34%, bivuze ko muri ibi byiciro byombi hatsinzwe abanyeshuri 39,655.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko aba bose bagomba gusibira mu mwaka bigagamo.

Yagize ati “Abataratsinze bivuze ko batahawe imyanya. Niba batarahawe imyanya ubwo bagomba gusubiramo amasomo kugirango bazabashe gutsinda umwaka utaha.”

Abajijwe niba ibyumba bizabakira biteganyijwe, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko “Kuba imbumba biteganyijwe, icyo gihe duhita dukorana n’amashuri kugirango turebe aho bagomba kwigira, ariko ubundi ntabwo bagombye kubura imyanya bigiramo.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abanyeshuri batsinzwe bagomba gusibira.

Bijyanye n’impinduka zabayeho mu buryo babara amanota, umwana watsinze ku kigero cyo hejuru mu mashuri abanza, n’ufite amanota 30/30 mu gihe uwatsinze ku kigero cyo hasi ari uwagize amanota 5/30, ufite munsi y’amanota atanu bivuze ko yatsinzwe akaba agomba gusibira. Muri iki kiciro,abanyeshuri  26,922 nibo baziga mu bigo bibacumbikira, mu gihe abandi 179,364 baziga bataha.

Mu basoza ikiciro rusange, uwatsinze ku kigero cyo hejuru ni ufite amanota 54/54, mu gihe uwatsinze ku kigero cyo hasi ari uwagize amanota 9/54, ufite munsi y’amanota 9 yaratsinzwe agomba gusibira.

Nk’uko bisanzwe gigenda kandi, hanashimiwe abanyeshuri babaye abambere mu byiciro byombi, aho uwambere mu mashuri abanza ari ISEZERANO Forever Hyacinthe wigaga mu Ishuri rya Saint Andre ryo mu Karere ka Muhanga, naho mu kiciro rusange uwambere yabaye NTWALI MANZI Albert, wigaga mu Ishuri rya Acadmie de la Salle mu Karere ka Gicumbi.

ISEZERANO Forever Hyacinthe, wabaye uwambere mu mashuri abanza 
NTWALI MANZI Albert, niwe wabaye uwambere mu barangije ikiciro rusange 
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version