Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda( MINISANTE),irasaba Abanyarwanda kuba maso kugira ngo icyorezo cya Ebola kitagera mu Gihugu.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Ebola itaragera mu gihugu ariko agasaba Abanyarwanda gukurikirana amakuru yo mu karere bakanamenya abashyitsi babagendereye aho baturutse mu rwego rwo gukomeza kwirinda no gukumira icyi cyorezo cyanduka kandi cyica cyane.
Yavuze ko u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’icyi cyorezo, rwiteguye kuko rufite ibikoresho bihagije bipima Ebola.
Yagize ati “Turiteguye ibikoresho bya ngombwa birahari ndetse n’ibyo gusuzuma ndetse n’ibyo gupima Ebola.”
Akomeza avuga ko iyi Minisiteri izakomeza kumenyesha Abaturarwanda amakuru ajyane na Ebola umunsi ku wundi nk’uko bikorwa kuri Covid-19.
Dr Daniel Ngamije kandi yasabye abanyarwanda kuba maso by’umwihariko abatuye mu turere duhana imbibe n’igihugu cya Uganda, birinda ingendo zitari ngombwa muri iki gihugu kuri ubu kibasiwe na Ebola.
Ati “Abantu baba basubitse gahunda bari bafite zo kujyayo muri ino minsi ibintu bikabanza bigasobanuka, abari yo tukabasaba kuba maso, abagarutse bakamenyesha inzego z’ubuzima ndetse n’iz’umutekano ziri ku mipaka, kugirango umuntu aho aturutse atange amakuru nyayo.”
Akomeza asobanura ko umuntu uturutse muri Uganda bitavuze ko aba yaranduye Ebola, ariko agasaba abahava baza mu Rwanda gutanga amakuru nyayo kugirango bakurikiranwe, hato bataba baranduye bakaba bakwanduza nabo basanze kuko bashobora kuza nta bimenyetse bafite ariko bikazaza nyuma.
Igihugu cya Uganda kuri ubu cyibasiwe na Ebola aho abantu 23 bamaze guhitanwa nayo muri 36 byagaragaye ko bayanduye.
Ibimenyetso bya Ebola, ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika integer, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa munda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.