Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA) urashishikariza abahinzi guhinga batavangavanga imbuto kuko bizabarinda igihombo kandi bakabona umusaruro mwiza nk’uko baba bawifuza.
Kuba abahinzi bahinga ubwoko bwinshi bw’igihingwa kimwe mu murima umwe, Umuryango IMBARAGA uvuga ko biri mu bituma umusaruro babona ugera ku isoko wataye agaciro.
Murebwayire Rachel, umukozi muri uyu muryango akaba n’umuhanga mu buhinzi (Agronome), umaze imyaka isaga 10 muri uyu mwuga, yagize ati “Urabona hano harimo ubwoko bw’ibishyimbo burenga 10. Ntabwo twifuza ko abahinzi bageza ku isoko umusaruro uvangavanze.”
Impamvu ngo nuko “Ubwiza bw’umusaruro buba bwamaze gutakara kuko akenshi iyo umuntu aje afite ubwoko bw’imbuto yashakaga y’ibishyimbo runaka agasanga havanzemo n’ibindi atifuza igiciro kiragabanuka.”
Uretse umusaruro wageze ku isoko, Rachel avuga ko ingaruka mbi zo guhinga imbuto ivangavanze zitangirira no mu murima.
Ati “Bimwe birera ibindi ntibyere. Ikindi, iyo bigeze igihe cyo gukurikirana ya myaka hari igihe bimugora guhitamo umuti aribukoreshe, wenda ibishyimbo bigize ikibazo.”
Impamvu ngo bigorana guhitamo uwo muti nuko “ushobora gusanga ibishimbo variété (ubwoko) imwe ishobora guhura n’indwara runaka, indi na yo yahuye n’indi runaka, ugasanga arimo arakoresha ubwoko bumwe bw’umuti kandi butari bukemure cya kibazo cya bya bishyimbo bivangavanze.”
Rachel avuga ko ari yo mpamvu ” Tubashishikariza kubahiriza za gahunda zose zigendanye n’ubuhinzi bwiza kugira ngo bibarinde igihombo kandi umusaruro uzaze ari mwiza nk’uko baba bawifuza.”
Kabasha Faustin na Uwingabire Yanwarita bakorera ubuhinzi mu Gishanga cya Kavura giherereye mu Murenge wa Muhazi wo mu karere ka Rwamagana, batangiye ubu buryo bwo guhinga imbuto y’ibishyimbo y’indobanure bemeza ko basigaye beza umusaruro utubutse ugereranyije na mbere bagihinga imbuto zivangavanze.
Kabasha Faustin yagize ati” Ibivangavanze ntabwo ari byiza kuko birazamuka bikaryana, ariko ibingibi iyo ubiteye ku murongo ubona umusaruro ushimishije. Kandi imbuto imwe aho ibera nziza ku isoko ubona amafaranga ahagije wifuza, ariko ibivangavanze ushobora kubijyana ku isoko ntibabyemere neza.”
Akomeza avuga ko mu gihe bahinze imbuto y’ibishyimbo y’indobanure umusaruro wikuba inshuro eshatu cyangwa enye ugereranyije na mbere bagihinga imbuto ivangavanze.
Uwingabire Yanwarita we ati” Imbuto y’indobanure irera neza kandi ku isoko igira agaciro. Irakundwa kuko irobanuye itavangavanze ukabonamo amafaranga wifuza.”
Ibyo aba bahinzi bavuga kandi babihuriyeho na Mukantabana Veneranda wo mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Rweru yagize ati “Imbuto y’akajagari n’imbuto y’indobanure ntabwo byera kimwe. Imbuto yera neza ni imbuto y’indobanure.”
Ashimangira ko “Are imwe (1are) ku bishyimbo by’indobanure nshobora kwezaho nk’ibiro 80 cyangwa 100. Ariko nshobora guhinga akajagari simbone na 30Kg cyangwa 20Kg.”
Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda (IMBARAGA) vuga ko nibura kuri hegitari imwe (1ha) y’ibishyimbo bigufi, ku wahinze mu buryo bw’akajagari ashobora kweza hagati y’ibiro 500 na 900.
Mu gihe uwahinze mu buryo bw’indobanure we ashobora kweza hagati ya toni 1.5 na toni 2. Bivuze ko umusaruro wikuba inshuro hafi ebyiri.