Abahinzi bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda, kuko rishobora kubakoma mu nkokora bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba mucye.

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Gakenke, baravuga ko bitewe n’ibiciro bavuga ko bihanitse bahitamo, bahitamo kugabanya ubuso bahingagaho cyangwa se bagasaranganya ku bihingwa ifumbire nkeya baboneye ubushobozi.

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke nibo batubwiye ibi, ubwo twabasanganga mu bikorwa by’ubuhinzi bw’igihembwe cy’ihinga cya 2023A.

Umwe yagize ati “Kubona ifumbire rwose biratugoye kuko ryarahenze. Urabona aha mpinga ko ari hanini, kugirango rero nzapfe kubona ifumbire biransaba ubushobozi bwinshi.”

Akomeza avuga ko “Ngura iryo nshoboye (ifumbire), nkagenda nshyiraho gake ngasaranganya. Bizagira ingaruka kuko nzaba narashyizeho ifumbire rikeya, ariko ntakundi nabigenza.”

Undi avuga ko “Iby’ifumbire byo biraturenze. Njye nabonye ntabishobora mpinga gato da! Ubwo nzajya mpinga gahoro gahoro bitewe n’uhushobozi nzaba nabonye.”

Mu rwego rwo gukomeza gushaka igisubizo kugirango umuhinzi atagorwa no kugura inyongeramusaruro (ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), Leta yashyizeho uburyo bwo kunganira abahinzi, aho igira amafaranga yunganira umuhinzi kuri buri nyongeramusaruro aguze, byose bigakorwa binyuze mu ikoranabuhanga ryitwa Smart Nkunganire.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No 004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro (Ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure) harimo nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, avuga ko ifumbire ya UREA, igiciro ntarengwa ku muhinzi ari 754 frw ku kiro, DAP ikaba 828 frw ku kiro naho NPK 17:17:17 ikagura 882Rwf ku kiro.

Ubusanzwe buri gihembwe cy’ihinga, minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyiraho ibiciro by’inyongeramusaruro ndetse n’ingano y’ijanisha leta izunganiraho abahinzi, aho leta itanga inyunganizi ku biciro by’inyongeramusaruro guhera ku ijanisha rya 5 kugeza kuri 42%. 

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohotse muri Kanama uyu mwaka, agena ibiciro by’ifumbire muri ubu buryo.
Share.
Leave A Reply

Exit mobile version