Abagororwa 2.103 bamaze guhabwa amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, agamije gufasha abahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitegura gusoza ibihano, guhindura imyumvire no gusubira mu muryango bafite uruhare mu kubaka igihugu kizira amacakubiri.


Aba bagororwa barimo abagabo 1.899 n’abagore 204, bakaba baritabiriye gahunda y’amahugurwa agamije kubafasha gusobanukirwa indangagaciro z’Ubumwe n’Ubudaheranwa, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gutegura ubuzima bushya nyuma yo kurangiza ibihano.


Mu gusoza icyiciro cya cyenda cy’aya mahugurwa, cyabereye mu Igororero rya Nyamagabe, abagore 78 bari bakitabiriye basabwe kudafatana inyigisho bahawe nk’ibisanzwe, ahubwo kuzishyira mu bikorwa kugira ngo zibe intangiriro y’impinduka zifatika mu mibereho yabo.


Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Marie Alice Kayumba Uwera, yabasabye kuzirikana buri gihe amasomo bahawe, bakayagira umusingi w’urugendo rushya ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, Marie Alice Kayumba Uwera


Yabasabye kandi guhitamo kubaho mu bumwe, bakareka imyumvire n’imyitwarire ishobora kongera kubasubiza mu mateka mabi, ahubwo bakagira uruhare mu kubaka umuryango n’igihugu bishingiye ku mahitamo meza.


Aya mahugurwa afatwa nk’igice cy’ingenzi mu gutegura abarangiza ibihano kongera gusubira mu buzima busanzwe, bafite imyumvire ibafasha kubana neza n’abandi no kugira uruhare mu bikorwa byubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.


Ku bagore 78 basoje iki cyiciro, ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kuba gusoza igihano bitagomba kuba iherezo ry’urugendo, ahubwo bishobora kuba intangiriro y’ubuzima bushya, ubuzima bushingiye ku kubana, kubahana no kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza hatagira amacakubiri.


Kuva aya mahugurwa yatangira, abantu 2.103 bamaze kuyahabwa, umubare ugaragaza ubukangurambaga bugamije gutegura abarangiza ibihano kugira uruhare mu rugendo rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Rwanda.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply