Polisi y’ u Rwanda yakoranye inama n’abacuruzi 132 bacuruza  ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe ndetse n’abatekinisiye bakorera mu Karere ka Nyarugenge, aho baganiriye ku byaha bigaragara muri ubwo bucuruzi birimo ubujura ndetse n’amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibyo bikoresho.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda giherereye ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga, ikaba yabaye nyuma yaho mu minsi ishize urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) rwashyizeho amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho bikoresha amashanyarazi n’ iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe (Ibikoresho bya Occasion) yahise atangira gushyirwa mu bikorwa akimara gusohoka mu igazeti ya Leta tariki ya 11 Nyakanga uyu mwaka.

Abacururuzi 132 bacuruza  ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe ndetse n’abatekinisiye bakorera mu Karere ka Nyarugenge bakoranye inama na Polisi 

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyi nama, Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ari kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yagiriye inama abacuruzi ndetse n’abatekinisiye kuvugurura imikorere y’akazi kabo kandi bakanakurikiza amabwiriza agenga icuruzwa ry’ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’ibyikoranabuhanga byakoreshejwe hagamijwe kwirinda ibyaha bigaragara muri ubwo bucuruzi.

Yagizie ati: “ Gukora ubucuruzi bw’ibikoresho byakoze ntabwo bibujijwe gusa bigomba gukorwa hakurikijwe amabwiriza n’amategeko yashyizweho.”

Yongeyeho ko hakunze kumvikana abantu baca insinga z’amashanyarazi bigatuma umuriro ubura, hanakunze kumvikana abantu bashikuzwa amatelefone bari kugenda mu muhanda, hanumvikanye kandi ubujura bw’abantu batobora amazu bagamije kwiba televiziyo n’ibindi bikoresho bitandukanye, aba bose babyibaga bagamije kubigurisha.

Ni muri ubwo RICA yashyizeho amabwiriza azafasha mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabunga byakoreshejwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubujura bwabyo nyuma bikaza kugurishwa. Kugira ngo hacike burundu amasoko agurishirizwamo ibikoresho byibwe.

CP Kabera yihanangirije abacuruzi batuma abaturage kubashakira ibikoresho byakoreshejwe bibwira ko bari mu kuri, abasaba kujya bashishoza mbere yo kubigura.

Ati: “ Mugomba kwirinda ibikorwa byo kubwira abantu kubazanira ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’iby’ikoranabuhanga byakoze kuko bihungabanya umutekano w’abaturage kuko nta nganda bagira zibikora. Ntimugomba kandi kwihutira kugura ibyo  bikoresho mu gihe hatazwi neza aho byaturutse ndetse n’uruganda rwabikoze, bitabaye ibyo muzisanga mwabaye abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubujura.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Nyuma y’ibiganiro  abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri aya mabwiriza ya RICA agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga byakoreshejwe.

Uwitwa Jean Bosco Izabiriza ucuruza ibikoresho by’ikorabunga mu mujyi wa Kigali yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye iyi nama.

Ati: “ Turashimira Polisi y’ u Rwanda kuba yaradutumiye muri iyi nama, biradufasha gusobanukirwa amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranubuhanga byakoreshejwe. Aya mabwiriza yaje ari igisubizo cy’akajagari kenshi kagaragaraga muri ubu bucuruzi, twagize umwanya uhagije wo kubaza ibibazo kandi twabonye ibisubizo, ni ahacu mu kongera imbaraga zo kurwanya abantu bacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabunga byibwe.”

Izabiriza yaburiye abiba ibikoresho by’ikoranabunga ko batazabona isoko bagurishamo ibyo bibye.

Uwitwa Rehema Umuruta, umutekinisiye akaba anagurisha telefone ngendanwa  mu mujyi wa Kigali yavuze ko aya mabwiriza aje ari igisubizo cy’ibibazo byagaragaraga mu mwuga wabo wo gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ati: “Maze imyaka 20 muri aka kazi ntabwo kagendaga neza kuko tutakoranaga neza n’inzego zishinzwe umutekano mu guhashya abajura, abantu benshi baguraga ibikoresho by’ikoranabuhanga batabanje no kubaza aho byakorewe, ariko aho aya mabwiriza agiriyeho twizeye ko azakemura ibibazo byose bigaragara kandi ubujura bw’ibikoresho by’ikorabuhanga turizera ko  buzacika”

Abakora n’abifuza gukora ubucuruzi bw’ibi bikoresho, bazajya babanza gusaba ibyemezo byo gukora byemewe n’amategeko bakazemererwa uruhushya rw’imyaka ibiri mbere yo gusurwa no gukorerwa ubugenzuzi, gusa ntibibuza ko abazanyuranya n’amabwiriza bazafungirwa ibikorwa byabo by’agateganyo cyangwa burundu bitewe n’uburemere bw’amakosa yakozwe. 

Share.
Leave A Reply

Exit mobile version