Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagaragaje icyizere mbere y’amatora azagena uzayobora uyu muryango, aho ari umukandida ushaka gukomeza kuyobora OIF.
Mushikiwabo yavuze ko yumva afite impamvu zituma yizera amahirwe ye muri aya matora, ariko ashimangira ko ijambo rya nyuma rizaba iry’Abakuru b’Ibihugu bigize OIF, ari bo bazagira uruhare mu gufata icyemezo.
Ati: “Mfite impamvu zituma numva ndi umukandida uhamye ariko icyemezo kizafatwa n’Abakuru b’Ibihugu bazahitamo.”
Ibi yabitangaje mu gihe amatora yo guhitamo Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF yegereje, aho Mushikiwabo ari mu bashaka kuyobora uyu muryango muri manda ikurikiraho.
Mushikiwabo yavuze kandi ko we ubwe yumva atekanye kandi adahangayitse mu gihe hategerejwe itora rya mbere. Icyakora, yirinze gufata umwanzuro mbere y’uko Abakuru b’Ibihugu bagira ijambo.
Aya matora azaba umwanya ukomeye wo kumenya icyerekezo OIF izafata mu gihe kiri imbere, ndetse n’uzahabwa inshingano zo kuyobora uyu muryango uhuriweho n’ibihugu n’imiryango ikoresha cyangwa iteza imbere ururimi rw’Igifaransa.
Ubu amaso ahanzwe ku cyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu, kuko ari bo bazagena uzahabwa inshingano zo gukomeza kuyobora OIF.
Mukimbiri wilson

