KIGALI, Abanyarwanda basaga ibihumbi 40 bahuriye kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu giterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana 2026, kigamije gushimira Imana no kuyisengera igihugu.
Iki giterane cyatangijwe mu 2012 na PEACE Plan Rwanda, umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza, gifite intego yo guhuriza hamwe Abanyarwanda baturuka mu madini n’amatorero atandukanye, bagashimira Imana ku byo yabakoreye ndetse bakayisengera u Rwanda.
Uyu mwaka, Rwanda Shima Imana ifite insanganyamatsiko igira iti “Gusigasira umurage wo gushima Imana”, igamije gushimangira umuco wo gushimira Imana no kuwusigira ibisekuruza bizaza.
Abitabiriye iki giterane basengeye u Rwanda, banashimira Imana ku bw’amahoro, umutekano, ubumwe n’iterambere igihugu kimaze kugeraho mu myaka 32 ishize nyuma y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki giterane kandi cyitabiriwe n’abayobozi b’amatorero n’amadini batandukanye, barimo Apôtre Dr Paul Gitwaza, uyobora Zion Temple Celebration Center ku Isi, na Apôtre Mignonne Alice Kabera, uyobora Noble Family Church akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Women Foundation Ministries, hamwe n’abandi bayobozi b’amatorero.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Shima Imana 2026, Rev. Ndayizeye Isaïe, yavuze ko Abanyarwanda bafite byinshi byo gushimira Imana, cyane cyane ku bw’amahoro n’umutekano biri mu gihugu.
Ati: “Turashima Imana ku bw’amahoro n’umutekano dufite. Nubwo hakomeje kuba abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu, Abanyarwanda turashima Imana ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byo ku Isi bifite amahoro n’umutekano bihagije.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, na we yitabiriye iki giterane nk’umushyitsi mukuru. Mu ijambo yagejeje ku bakitabiriye, yasabye abayobozi b’amadini n’amatorero gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.
Yabasabye gufasha Leta mu kurwanya igwingira ry’abana, guteza imbere uburere bwiza bw’abana no guca ingeso mbi mu rubyiruko, cyane cyane ubusinzi bukabije n’ubwomanzi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko abayobozi b’amadini n’amatorero bafite abayoboke benshi, bityo ubutumwa batanga bushobora kugera ku bantu benshi kandi bukagira uruhare mu guhindura imibereho y’abaturage.
Iki giterane cyitabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, ndetse n’abandi bayobozi.
Rwanda Shima Imana ikomeje kuba umwanya Abanyarwanda bahuriramo, hatitawe ku itorero cyangwa idini barimo, bagashimira Imana, bagasengera igihugu ndetse bagasigasira umuco wo gushimira no guharanira amahoro n’ubumwe.

Mukimbiri Wilson

