Kigali, Rwanda – Ku wa Kane, tariki ya 25 Kamena 2026
Mu gikorwa gikomeye cyabereye i Kigali, umuryango nyafurika ushyigikira ubucuruzi n’iterambere ry’abanyamishinga, Accelerate Africa (AA), wasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubucuruzi, guhanga udushya no gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kwagura ibikorwa byabyo ku rwego rwa Afurika.


Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka Afurika ishingiye ku bukungu bukomeye buyobowe n’abikorera, aho impande zombi ziyemeje gufatanya mu guteza imbere amahirwe y’ishoramari, kwagura amasoko no kongerera ubushobozi ba rwiyemezamirimo.


Mu butumwa bwe, Umuhuzabikorwa wa Accelerate Africa ku rwego rwa Afurika, Gilbert Ewehmeh, yavuze ko ejo hazaza ha Afurika hashingiye ku mbaraga, ubushake no guhanga udushya by’abanyamishinga.
“Muri Accelerate Africa, twizera ko ahazaza ha Afurika hari mu mbaraga, ukwihangana no guhanga udushya by’abanyamishinga bayo. Intego yacu ni ukubaha ibikoresho, imiyoboro n’amahirwe bikenewe kugira ngo bakure, bahatane kandi batsinde ku rwego rwa Afurika yose,” yavuze.


Accelerate Africa ni umuryango ukorera ku rwego rw’umugabane ufite intego yo guteza imbere ubukungu, imibereho myiza no guhanga imirimo irambye. Uyu muryango ushyira imbaraga mu gushyigikira abatangiye ubucuruzi bushya (startups), ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs) ndetse n’abashoramari bakizamuka.


Ibikorwa byawo bihuzwa n’icyerekezo cya African Union Agenda 2063 ndetse n’isoko rusange rya Afurika AfCFTA, hagamijwe kugera ku nzozi za “Afurika twifuza” irangwa n’iterambere rirambye n’ubukungu bwigenga.


Ubufatanye bwa Accelerate Africa na PSF butegerejweho kuzana inyungu nyinshi zirimo korohereza abanyamishinga kugera ku mari shoramari, kubafasha kubona amasoko mashya, kubongerera ubumenyi no kubahuza n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku rwego rw’Afurika n’isi.


Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko aya masezerano aje mu gihe Afurika iri gushaka uburyo bwo kwihutisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kongera ubushobozi bw’urubyiruko n’abagore mu guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu.


Ku Rwanda, ubu bufatanye bugaragaza icyizere gikomeje kugirirwa igihugu nk’icyicaro cy’udushya, ishoramari n’ubucuruzi bugezweho. Ni intambwe kandi ishimangira uruhare rw’abikorera mu rugendo rwo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya.


Mu gihe Afurika ikomeje kwagura amahirwe y’ubuhahirane binyuze muri AfCFTA, ubufatanye nk’ubu bushobora kuba imwe mu nkingi zikomeye zizafasha ibihumbi by’abanyamishinga n’ibigo bito kuzamuka bikavamo ibigo bihanganye ku rwego mpuzamahanga.

Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply