Mu gihe Afurika ikomeje gushaka ibisubizo birambye by’ikibazo cy’ingufu, u Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwihaye intego yo kuba kimwe mu bihugu biyoboye impinduka mu gukoresha ingufu za nikeleyeri ku Mugabane. Ibi byagarutsweho mu Nama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri iri kubera i Kigali, yahuje abayobozi bakuru, impuguke n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku Isi.
Atangiza iyi nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko umubare munini w’abayitabiriye ari ikimenyetso gikomeye cyerekana ko ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika buzashingira ku bushobozi bwo gukemura ikibazo cy’ingufu zihagije, zihendutse kandi zirambye.

Yagize ati: “Twiteze kuba twatangiye gukoresha ingufu za nikeleyeri mbere ya 2030. Ibi birerekana ko turi mu nzira nziza.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika idashobora kugera ku iterambere rirambye idafite uburyo bwizewe bwo kubona ingufu, asobanura ko ibikorwaremezo by’ingufu ari inkingi y’ingenzi mu guteza imbere inganda, ikoranabuhanga ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, na we yagaragaje ko impinduka mu bukungu bwa Afurika zishingiye cyane ku kubaka uburyo bw’ingufu bwizewe kandi burambye. Mu butumwa bwe yavuze ko:

“Impinduka mu bukungu bwa Afurika zishingira by’umwihariko ku ngufu zizewe, zihendutse kandi zirambye.”
Ni amagambo agaragaza ko ibihugu bya Afurika bikomeje gushyira imbaraga hamwe mu gushaka ibisubizo by’igihe kirekire byafasha Umugabane kwigobotora ibibazo by’umuriro muke n’igiciro cy’ingufu gikomeje kuzamuka.
Umuyobozi w’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe kugenzura ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri (IAEA), Rafael Mariano Grossi, yavuze ko ingufu za nikeleyeri ziri mu nkingi z’ingenzi Afurika ikeneye kugira ngo yihutishe iterambere ryayo.
Ati: “Ikibazo cy’ingufu no kuzigeraho kuri bose ni byo bigena uburyo igihugu gishobora gutera imbere, cyane cyane hano muri Afurika.”

Grossi yavuze ko IAEA izakomeza gufasha ibihugu bya Afurika mu kubaka ubushobozi, amahugurwa ndetse no gushyiraho uburyo bwizewe bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo butangiza ibidukikije.
Muri iyi nama kandi, Perezida Kagame na Perezida Samia Suluhu Hassan bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’u Rwanda na Tanzania ajyanye n’ubufatanye mu rwego rw’ingufu.
Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu kubaka ibikorwaremezo by’amashanyarazi, guteza imbere ingufu zisubira no gushora imari mu mishinga y’ingufu zitangiza ibidukikije.
Abasesenguzi bavuga ko aya masezerano ashobora gufungura amarembo mashya y’ishoramari no kongera ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rw’ingufu, cyane cyane mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka ibisubizo byafasha abaturage kubona amashanyarazi ahagije.

Inama Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nikeleyeri iri kubera i Kigali ibaye mu gihe Afurika iri gushaka uko yakwihutisha iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga, aho ikibazo cy’ingufu gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye iterambere ry’umugabane.
Ku Rwanda, intego yo gutangira gukoresha ingufu za nikeleyeri mbere ya 2030 ifatwa nk’intambwe ikomeye ishobora guhindura uburyo igihugu kibona amashanyarazi no kongera ubushobozi bw’inganda n’ishoramari.
Mukimbiri Wilson

