Perezida Kagame yashyize mu nshingano abayobozi bashya barimo Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT).
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.
Yves Iradukunda ni we mushya winjiye muri Guverinoma. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri MINICT.
Abandi bayobozi bashyizweho
Dieudonne Gatete yagizwe Umuyobozi w’lbiro bya Perezida wa Repubulika, mu gihe Viviane Mukakizima, yagizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Amb. Claude Nikobisanzwe, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Porotokole ya Leta.
Mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma yagizwe Leonard Minega Rugwabiza.
Ni mu gihe Amb. Moses Rugema, yagizwe High Commissioner wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Nigeriya
Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbura Gisele Umuhumuza.
Ni mu gihe Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Umunyamabanga Uhoraho, Clement Kabiligi.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo yagizwe Eraste Rurangwa. Yasimbuye Yves Iradukunda wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Ni mu gihe Thaddée Tuyizere, yagizwe Visi Perezida wa Komisivo y’lgihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR).
Jimmy Christian Byukusenge yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA)
Ni mu gihe Col. Claude Nkusi yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA

