Bamwe mu bangavu bo mu karere ka Rwamagana mu mirenge ya Nyakariro na Karenge, bavuga ko impamvu ituma baterwa inda bakiri bato ngo biterwa n’ubukene bwo mu miryango bakomokamo ngo bigatuma ababashuka babona Aho bahera .
Ineza Aline ( wahinduriwe amazina) watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko avuga ko uwamuteye iyo nda ngo yanjyaga amuha utuntu dutandukanye tw’uduhendabana nyuma ngo aza kugera n’aho ajya amugurira imyenda n’inkweko byo kwambara bigezweho .
ati: Umunsi wo kumfata ku ngufu, yari yampamagaye ngo njye gufata amafaranga yo kugura Telefone ngezeyo nsanga ari wenyine ariko mpasanga n’ipantaro yari yanguriye arambwira ngo nyigere , noneho igihe maze gukuramo iyo nari nambaye ntarambara imwe nshya yanguriye nibwo yahise anyegera aramfata ahita ambwira ko nimbivuga azanyica.
Nyuma naje kumva mu mubiri wanjye bidasanzwe ntangira gucika intege kugeza ubwo kujya kwiga binaniye. Nakomeje kubihisha iwacu kugeza ubwo bamvumbuye! bahita banyirukana . Iyo ntaza gushikwa n’ibyo banshukikije kubera ubukene bwo kutabyigurira ubu mba ndi hafi kurangiza amashuri yisumbiye “.
Kuri Kayitesi Claudine ( wahinduriwe amazina) we avuga ko yavukiye mu muryango ukennye cyane utunzwe no guca inshuro, ngo yatewe inda n’umusore w’aho iwabo bakodeshaga kuko ngo yajyaga amuha ibiryo igihe iwabo bagiye guca inshuro kuko ngo bagendaga mu gitondo bakagaruka nimugoroba.
Ati:” Ubukene ni imwe mu ntandaro yatumye bantera inda nkiri muto kuko ubu namaze kwiheba kuko sinzi nimba nzongera kwiga kuko ngorwa no gushakira umwana ibyo arya no kwambara nkabibona ari uko abagiraneza bampaye ibiraka byoroheje nkora.
Aba bangavu baragira Inama Abangavu kwirinda kugwa mu bishuko
Ineza w’imyaka 18 ( ubu) na Kayitesi w’imyaka 19 ( ubu) bagira Inama Abangavu kwirinda ababashukisha ibigezweho , bati:” ubuzima bwo gutwira ukiri muto burasharira , kurera umwana nawe ugikenewe kurerwa bitera ihungabana rikomeye ku buzima . Turagirango tugire inama Abangavu barumuna bacu kwirinda ababashuka birinda kwakira ibyo babaha kuko bituma ugushuka abona Aho ahera agufata kungufu yamara kugutera inda ntiwingere kumubona ukundi”.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, avuga ko ihohotera rishingiye ku gitsina ahanini riterwa n’ibibazo bisanzwe biri mu muryango nyarwanda birimo; abatarumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, kubyara abo badashoboye kurera, ingeso mbi zirimo kutubahiriza inshingano za kibyeyi, gusahura urugo, gusesagura n’imiryango ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Minisitiri Uwimana agira Ati:”ibi byose bigira ingaruka by’umwihariko ku bana; aho hari abana bagwingira, abasambanywa, abata ishuri, abajya mu buzererezi n’ibiyobyabwenge.
Ubukene ni ikibazo gikomereye mu muryango nyarwanda cy’abana basambanywa ari bato”.
Imibare igaragaza ko mu ntara y’uburasirazuba, abangavu 8801 bari hagati y’imyaka 14 na 19 kuva mu kwezi kwa Mutarama 2023 na Mutarama 2024 batewe inda bakiri bato.
Akarere ka Nyagatare kari mu tuza ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda bangana na 1725. Akarere ka Gatsibo ni ko gakurikiraho aho kabarura 1567.
Nkundiye Eric Bertrand