Isheja Sandrine Butera wari usanzwe ari umunyamakuru wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro n’ubuzima rusange kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda. Yagiriwe yakunze kugaragara mu birori bitandukanye ayobora ibirori bitandukanye; yanabaye mu Kanama Nkempurampaka mu Irushanwa rya Miss Rwanda. Yagiriwe ikizere na Guverinoma y’u Rwanda agirwa yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, nibwo Sandrine Isheja Butera wari usanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA. Mu nama y’Abaminisitiri ya mbere iteranye nyuma y’uko hashyizweho Guverinoma, aho mu bahawe inshingano harimo Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Urwego rw’Umuvunyi, mu gihe Antoine Marie Kajangwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Uyu nama y’Abaminisitiri yanahaye inshigano abandi barimo Beatrice Cyiza wagizwe Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu gihe Mukandutiye Speciose na Francis Karemera bahawe inshigano zo kwinjira mu bagize Inama y’Inararibonye.

Antoine Marie Kajangwe wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yari asanzwe n’ubundi afite izi nshingano, aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Beatrice Cyiza wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije yari asanzwe ari Umuyobozi muri iyi Minisiteri aho mu nshingano ze harimo no kwita ku bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, nka kimwe mu bibazo bibangamiye Isi muri ibi bihe. Yayoboye imishinga itandukanye ndetse yanakoze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, inemeza Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere (NST2) izashyirwa mu bikorwa hagati ya 2025 na 2029.

Share.
Leave A Reply