Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko amateka y’abishwe bari batuye mu Bisesero mu Karere ka Karongi, bagerageza kwirwanaho bahangana n’abishi babo, ari isomo rikomeye ku Rwanda ndetse no ku Isi yose.

Ni ubutumwa yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yifatanyijemo n’abaturage bo mu Bisesero mu Karere ka Karongi, ahanabereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 41 yabonetse mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Yavuze ko ari ubutwari bukwiye kwigishwa hose, kugira ngo n’abakiri bato bamenye aya mateka yaranze Bisesero n’umwihariko wayo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena 2024, kibera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rwashyizwe mu Murage w’Isi.

Imibiri yashyinguwe harimo itatu yakuwe mu Murenge wa Gishyita, 34 yabonetse mu Murenge wa Rwankuba, imibiri ibiri yabonetse mu wa Twumba ndetse n’indi ibiri yabonetse mu Murenge wa Bwishyura. Yagiye iboneka ahakorwa ibikorwa by’ubuhinzi bw’icyayi n’ibirayi n’ahasizwaga ibibanza by’amashuri.

Madamu Jeannette Kagame, yagize ati “Bisesero idushushanyiriza neza wa mutima w’u Rwanda watotejwe, wababajwe bitavugwa ariko ntiwemere gupfa. Iduhamiriza ko kugira ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa kandi ishoboke ubuyobozi bwayigizemo uruhare rukomeye.”

“Birababaje kubona Leta ikoresha intwaro n’ingabo z’igihugu zikica abaturage nyamara ariyo yakabaye ibarinda.”

Madamu Jeanette Kagame, yavuze ko amateka y’uyu musozi yerekana igisobanuro gikomeye cy’umuryango, kandi ko ubutwari n’ubudaheranwa bitozwa abakiri bato.

Yavuze ko urugero rukomeye ari ukuntu Abasesero bagaragaje ko barinda umuryango mu makuba akomeye nk’aya Jenoside.

Ati “Ibi biduha natwe umukoro wo kuba no kurerera u Rwanda ba ntabagwabira. Irindi somo dukura muri aya mateka ni ukumva agaciro k’Ubunyarwanda, kuva mu itegura rya Jenoside Abasesero bakomeje guharanira kubaho kandi babona neza itotezwa ryabakorerwaga igihe kirekire, gukomera ku isoko muzi y’Ubunyarwanda ni ngombwa niyo wasumbirizwa bimeze bite.”

Kayigema Vincent, warokokeye Jenoside mu Bisesero yavuze ko hari hatuye Abatutsi benshi ku buryo ubwicanyi ho butahise butangira.

Yavuze ko ibitero byatangiye kuza mu Bisesero mu matariki ya 09 Mata 1994, baza batwika banasahura inka, Abatutsi batangira guhungira mu bibaya n’inka zabo.

“Kuva icyo gihe kugera kuri tariki ya 15 abasore n’abagabo batangiye kwirwanaho, interahamwe zavaga mu misozi bakarwana nazo abana n’abagore barundira amabuye abasore n’abagabo.”

Inkuru yaje gusakara ko mu Bisesero ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ryananiranye kubera ko Abatutsi baho bari kwirwanaho, guverinoma yariho itegura inama y’igitaraganya boherezayo abasirikare n’abajandarume bo gufasha Interahamwe.

Yavuze ko hari ubwo imbaraga zose za Perefegitura ya Kibuye, zahurijwe kuri uyu musozi, igitero kiyobowe n’uwari Konseye wa Bisesero baza guhangana n’Abatutsi.

Nyuma ibitero birimo imbunda ziremereye byabagabweho bibarusha imbaraga, bicwamo ababarirwa mu bihumbi n’inka zabo nyinshi zirasahurwa.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, wari uhagarariye imiryango yashyinguye, yashimiye Madamu Jeannette Kagame, utarahwemye kubagaragazira ko bari kumwe, ko no mu 1998 ubwo habaga igikorwa cyo gushyingura bwa mbere muri uru Rwibutso yari ahari.

Yagize ati “Turasaba abazi aho abantu bacu bari badufashe bongere babatwereke, nyuma y’imyaka 30 abantu bagishyingura imibiri 40 byanze bikunze hari abandi.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari abajenosideri batandatu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Bisesero, n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda [ICTR] ruri Arusha muri Tanzania.

Aba barimo Alfred Musema wayoboraga uruganda rw’icyayi cya Gisovu, Abaminisitiri babiri barimo Niyitegeka Eliezer na Ndindabahizi Emmanuel, hakabamo Munyakazi Yussuf n’abandi.

Ati “Bisesero ihagarariye ubutwari bw’abishwe n’ingoma y’amaraso birwanaho ariko icyo nababwira ntabwo muri ikinege muri ubudatsimburwa hari n’ahandi mu gihugu Abatutsi bishwe bahangana n’Interahamwe bagatsindwa n’amasasu y’abasirikare ba Leta n’abajandarume. Byarabaye muri Nyaruguru, mu Bugesera n’ahandi.”

Umusozi wa Bisesero uzwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi biturutse ku kuba abari bahatuye n’abawuhungiyeho birwanyeho bakoresheje amabuye n’amacumu mu kurwanya ibitero byabagabwaho byabaga birimo n’ibije kubatwara inka zabo.

Abasesero, babifashijwemo n’umusaza witwaga Birara Aminadab, wabafashaga gupanga urugamba, babashije kwirwanaho hafi ukwezi kose bananiza Interahamwe.

Birara yafataga abagabo n’abasore akabashyira imbere, abana n’abagore bakajya inyuma bakajya barundira abafite imbaraga amabuye yo gutera Interahamwe.

Ubu Urwibutso rwa Bisesero rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 50 biciwe hirya no hino, harimo n’umubiri wa Birara Aminadab n’umuhungu we Nzigira.

Share.
Leave A Reply