Inzobere mu mirire ya muntu zitanga inama yo kurya ifunguro ryuzuye rigizwe n’ibitera imbaraga,ibyubaka umubiri ndetse n’ibirinda indwara.Mu kiciro cy’ibirinda indwara dusangamo imbuto zitandukanye zirimo n’izitamenyerewe guhingwa ku butaka bw’u Rwanda,abenshi baze ko zituruka hanze gusa ibituma bazigura ku giciro cyo hejuru nyamara ubu igisubizo n’uko nabo bazihingira bagatandukana no guhendwa nazo ukundi.

Iby’uko izi mbuto zishobora guhingwa zikanishimira ubutaka bw’u Rwanda,bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Eng.Ngabonzima Ally,umushakashatsi ku biti by’imbuto zitamenyerewe n’izijyenda zicika mu Rwanda,aho atangaza ko ubu hari amoko agera kuri 12 ya pomme ashobora guhingwa mu Rwanda ndetse n’izindi mbuto.

Ati “Mu bihingwa tumaze kugeraho,tumaze kugera ku moko 12 ya pomme,harimo 10 y’izitukura n’andi moko abiri ya pomme z’icyatsi kibisi.Hari kandi imbuto z’imitini ,nkagira kandi ibyitwa ama grenadine zivamo umutobe tujya tugura ku masoko twumva ko ari ibituruka hanze nyamara na hano iwacu izi mbuto zishobora kuhera.

Hari ibindi biti by’imbuto bitangiye gucika ku butaka bw’u Rwanda nyamara byarakundwaga na benshi intego ya Eng.Ngabonzima nk’umushakashatsi ikaba ari ukubisigasira.

Ati “Dufite kandi ibyo bamwe bita umutima w’impfizi (coeur de boeuf),bikaba biri munzira yo gucika gahunda yacu rero ikaba ari ukubisigasira Kugirango tubigumane.Icyo dukora rero n’ugushaka ababihinze tukabivura nyuma yo kubivura tubashe kubigira ari byinshi,tunigishe abandi uko babitubura mo izindi ngemwe bityo coeur de boeuf twaryaga twagiye kwa ba Sogokuru twongere tuzirye n’abana bavuka ubu batazi ko zera babashe kuzirya.”

N’ubwo uyu mushakashatsi atubura ingemwe z’imbuto zitandukanye akanazigurisha ariko kubasanzwe bafite ibiti by’imbuto za ceur de beuf bo abagira inama yo kumubwira akabavurira ibiti byazo byari byararwaye bigatuma bitongera kwera aho kugura izindi ngemwe zabyo.

Intego ya Eng Ngabonzima Ally ngo ni “Ukugeza ubuhinzi bw’izi mbuto ku Banyarwanda bose”dore ko n’uwo ahaye urugemwe rw’urubuto runaka amuha n’amahugurwa y’uko azarwitaho kandi agakomeza no gukorana bya hafi nawe Kugirango izo mbuto zibungwabungwe.

Share.
Leave A Reply