Umutingito ukomeye wahitanye ababarirwa mu magana y’abantu mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Turikiya na Syria.
Uyu mutingito wabaye ahagana saa kumi n’iminota 17 ku isaha yo muri icyo gihugu ukaba wari ufiye igipimo cya 7,8.
Kugeza ubu imibare y’abamenyekanye bapfuye igeze kuri 500.
Imijyi 10 ni yo yashegeshwe n’uyu mutingito nk’uko inkuru ya BBC ibivuga.
Hari impungenge z’uko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera mu masaha ari imbere.
Inyubako nyinshi zasenyutse ndetse amatsinda y’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi yoherejwe hirya no hino kuramira abagihumeka bagwiriwe n’ibisigazwa byazo.
Minisitiri w’Umutekano wa Turikiya, Suleymon Soylu, yavuze ko imijyi 10 yakozweho irimo Gaziantep, Kahramanmaras, Hatay, Osmaniye, Adiyaman, Malatya, Sanliurfa, Adana, Diyarbakir na Kilis.