Umukuru w’abarepubulikani mu mutwe w’abadepite w’inteko ya Amerika, Kevin McCarthy, yongeye kunanirwa gutorerwa umwanya wo kuba umukuru w’uwo mutwe mu kugagara kwa leta ya Amerika guheruka kuba mu myaka amagana ishize.
Itsinda ry’abatamushyigikiye bo mu ishyaka rye ku nshuro ya 11 babujije itorwa rye ku munsi wa gatatu w’aya matora.
Abarepubulikani bafite ubwiganze muri uwo mutwe w’inteko kuva mu matora yabaye m’Ugushyingo(11), ariko izi mpagarara zabujije ibindi bikorwa by’inteko gukomeza.
Ibikorwa byo gutora byimuriwe kuri uyu wa gatanu.
Kuva mu 1860, ubwo Amerika yari yugarijwe n’ikibazo cy’ubucakara, nta bundi uyu mutwe w’inteko uratora inshuro nyinshi kugira ngo uhitemo umukuru wawo. Icyo gihe bwo byasabye gutora inshuro 44.
Intsinda ry’abadepite 20 b’abarepubulikani bagendera ku mahame akarishye bakomeje kwanga ko McCarthy ageza ku majwi 218 akeneye ngo atsinde.
Abo “bigometse” bashidikanya ko uyu mudepite uhagarariye California ari mu ruhande rw’ibyo bemera koko, nubwo bwose ashyigikiwe n’uwahoze ari perezida Donald Trump.
Umwe mu bagize iri tsinda, Ralph Norman wa South Carolina, yabwiye BBC ko we rwose atizeye McCarthy.
Norman yavuze ko mu byumweru byabanjirije izi mpagarara mu nteko ikipe ya McCarthy yabakangishije ko izabihimuraho mu bya politike niba batagiye mu murongo we.
Ati: “Tuzavanwa muri za komite. Tuzabura buri turusho twose twari dufite.
“Kandi twe twababwiye ko, ‘niba tudashobora kubaza ibibazo, niba tudashobora kugenzura umuntu ukomeye kurusha abandi tugiye gushyira mu mwanya, ubwo ntiturimo.’”