Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,580Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu kitagomba kurenza 1,587Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa tariki ya 08 Ukwakira 2022.
Ibyo biciro byashyizwe ahagaragara none tariki ya 7 Ukwakira, ugereranyije n’ibisanzwe byamanutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,609Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,607Frw.
RURA muri iri tangazo, ivuga ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri, Gicurasi 2021, Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
RURA yashimangiye ko “Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe imisoro, kugira ngo igiciro cya Mazutu aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 51 y’u Rwanda kuri Litiro, kigabanukeho amafaranga 20 y’u Rwanda kuri Litiro.”
Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya Mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
Ibyo biciro byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.