Impuguke mu bijyanye n’Icyorezo cya Covid-19, zirashishikariza ababyeyi kwihutira gukingiza abana ba bo icyorezo cya Covid-19 kuko hari impungenge ko mu gihe cy’imvura nyinshi imibare y’abandura iki cyorezo ishobora kuziyongera kandi abana bakaba bari mu bazibasirwa cyane mu gihe baba batakingiwe.

Kuva tariki ya 03 Ukwakira, 2022, abana bafite imyaka itanu kugera kuri 11, baratangira guhabwa doze ya mbere y’Urukingo rwa Covid-19 rugenewe abana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tarcisse, ubwo yari mu kiganiro kuri Televisiyo y’Igihugu, mu cyumweru gishize, yatangaje ko nubwo abana batakunze kwibasirwa n’Icyorezo cya Covid-19, byari ngombwa ko na bo bakingirwa iki cyorezo.

Yagize ati “Ni ngombwa kubakingira, kuko nubwo batarembye cyane ariko bararwaye kandi n’ubu baracyarwara. Hari n’abagiye mu bitaro n’ubwo wenda imibare itagiye ingana n’iy’abantu bakuru, hari n’abitabye imana kubakingira bifite akamaro.”

Ababyeyi twaganiriye bo mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko iyi ari gahunda bishimiye, kuko bahoranaga impungenge ko abana ba bo bashobora kwandura Covid-19.

Umwe yagize ati “Twabyakiriye neza cyane kubera ko icyorezo kiracyahari mu Rwanda ntaho cyagihe. Kandi abana bafite kuba nabo bakwandura Covid-19.”

Undi mubyeyi ati “Nibamara kubakingira tuzumva twishimye kuko tuzaba tuvuga ko niyo cyabageraho baba bafite ubudahangarwa.”

Kugira ngo umwana akingirwe, ababyeyi bazabigiramo uruhare kuko bagomba kuzuza ifishi yabugenewe itanga ubwo burenganzira.

Impuguke mu bijyanye n’Icyorezo cya Covid-19, Dr. Menelas Nkeshimana, ashishikariza ababyeyi kuzihutira gufasha abana ba bo gukingirwa kuko nibigera mu gihe cy’imvura nyinshi, hari ibyago ko icyorezo cya Covid-19 kiziyongera kandi abana bakaba bakwibasirwa kuko badakingiye.

Yagize ati “Bafashe abana babo kwikingiza tutarajya mu gihe cy’imvura nyinshi, aho abantu bazajya bugama ahantu hato kandi hafunganye kuko ibyo bishobora kutuzamurira umubare w’ubwandu. Abana bashobora kuzibasirwa kuko abenshi baba ari batoya badafite imyumvire nk’iy’umuntu mukuru ngo birinde, bityo indwara igahita igaruka ku babyeyi, bo bafashe umwanya uhagije wo kwikingiza no kwishimangiza, ababyeyi rero ntibaze kwikunda ngo basige abana badafite ubwirinzi.”

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko inkingo za Covid-19 zigenewe abana bari hagati y’imyaka 5-11 zamaze kugera mu gihugu. Abana bakazakingirirwa ku mashuri bigaho.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Unicef, rishimangira ko gukingira abana Covid-19 ari ingenzi mu kubarinda ingaruka z’iki cyorezo.

Mu nkurru iri shami rya Loni banditse ku rubuga rwa bo, www.unicef.org, tariki 8/8/2022, ifite umutwe ugira uti ‘Children and Covid-19 vaccines- Your questions Answered, (Abana n’Icyorezo cya Covid-19- Ibibazo bya we byasubijwe), bavuga ko imwe muri izo ngaruka ari iyitwa ‘Multisystem inflammatory syndrome in children (MIS-C), aho bimwe mu bice by’umubiri, birimo umutima, ibihaha, impyiko, uruhu n’amaso bishobora kubyimba, bikaba byanaganisha ku kunanirwa gukora kw’izo ngingo, ibyanaganisha ku rupfu n’ubwo ari gake bibaho.

Share.
Leave A Reply