Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yirukanye Jenerali wari ushinzwe kuyobora ibikorwa byo gutanga ibikoresho ku gisirikare cy’iki gihugu byagabanyije umuvuduko muri Ukraine.
Jenerali Dmitry Bulgakov, wungirije umukuru w’igisirikare cy’Uburusiya, yakuwe ku mwanya we ku wa gatandatu, nkuko minisiteri y’ingabo yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.
Iyi minisiteri yavuze ko uyu Jenerali, w’imyaka 67, “yarekuwe” kugira ngo abone uko ajya mu kandi kazi.
Azasimburwa na Koloneli Jenerali Mikhail Mizintsev, wayoboye igikorwa cy’Uburusiya cyo kugota umujyi uri ku cyambu wa Mariupol muri Ukraine.
Jenerali Bulgakov yari ashinzwe ibikoresho by’igisirikare cy’Uburusiya kuva mu mwaka wa 2008. Ndetse ni we wari ushinzwe gutuma igisirikare cy’Uburusiya gikomeza kugerwaho n’ibikoresho nyuma yuko abasirikare babwo bagabwe muri Syria mu mwaka wa 2015.
Mu mezi ya vuba aha ashize, byabaye ngombwa ko Uburusiya bwegera Koreya ya ruguru na Iran mu nshuti busigaranye – kugira ngo bubone imbunda zindi za rutura hamwe n’indege zigenda nta bapilote bazirimo zizwi nka drones.
Abategetsi bo mu Burusiya bashyigikiye intambara, bakiriye neza kwirukanwa kwe no gushyirwa kuri uwo mwanya kwa Koloneli Jenerali Mizintsev.
Uwo wamusimbuye – usanzwe yarafatiwe ibihano n’Ubwongereza kubera uruhare rwe rwo kuyobora igotwa rya Mariupol – bishoboka ko azakirwa neza n’abahezanguni mu gushyigikira intambara.
Koloneli Jenerali Mizintsev, Abanya-Ukraine benshi bahimbye “Umubazi [kubaga] w’i Mariupol”, yanayoboye abasirikare b’Uburusiya muri Syria, anashinjwa gutegura ibikorwa byo kumisha ibisasu byashyize hasi umujyi wa Aleppo.
Mu kwezi kwa gatatu, ubwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yatangazaga ibihano yafatiye Koloneli Jenerali Mizintsev w’imyaka 60, yavuze ko yakoresheje “amayeri yo kwamaganwa” ndetse akora “ubwicanyi ndengakamere” mu ntambara yo muri Ukraine no mu ntambara yo muri Syria.