Politiki ya Leta irebana no kongera umusaruro w’ubuhinzi haba mu bwinshi ndetse no mu bwiza hakoreshejwe inyongeramusaruro (Ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure), kugirango dushobore kubona ibiduhagije, kandi ibindi bijyanwe ku masoko, mu mabwiriza ya minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, No 004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo nkunganire ya Leta, mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, agena ko umuhinzi ushaka inyongeramusaruro zunganiwe na Leta, abisaba akoresheje ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire System (SNS).

Aya mabwiriza agena ko mu byangombwa usaba inyongeramusaruro yuzuza muri iri koranabuhanga rya SNS, harimo nimero z’indangamuntu, ndetse na nimero z’ubutaka (UPI Number), igihe cyose ubutaka bufite nimero y’ubutaka itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, iyo usaba yatishije, ba nyiri ubutaka basabwa kumworohereza kubona nimero ya UPI.

Mu karere ka Bugesera, abahinga batishije (bakodesheje imirima) baracyagorwa no kudahabwa inyongeramusaruro z’ubuhinzi zunganiwe na Leta, bitewe nuko ba nyiri ubutaka batemera kubaha nimero za UPI, igihe baba bazibasabye ngo bazuze mu mwirondoro basabwa n’ikoranabuhanga rya SNS.

Umuhinzi wo mu murenge wa Nyarugenge, akagali ka Rugando, yagize ati “Tugira imbogamizi zo kugirago umuntu abone ifumbire n’imbuto bisaba kuba ufite imbyangobwa by’ubutaka kandi tuba twatishije. Kubibona biragoye cyane njye kugirango mbashe kuyibona (inyongeramusaruro), hari umuntu wari wayisabye ufite ibyangombwa, hanyuma bitewe n’uko iyo bamuhaye we yari yarahinze hato yemeye kunsayidira ariko mpita mbona ubwo buryo butaba burambye.”

Habineza Vinncent, wo mu murenge wa Nyamata, twamusanze ari gutunganya umusaruro we w’imyumbati, we avuga ko “Nkora umwuga wo guhinga ariko nkatisha ariko bisigaye byaratugoye kubera nta fumbire. Ya fumbire ndayiteza nkayibagaza nkabona umusaruro mwiza ariko nkunganire ntayo tubona kubera nta cyangombwa cy’ubutaka tuba twahinzemo.”

Yongeye ho ko “Ntabwo umuntu yagukodesha umurima ngo ajye no kukwishingira aguha icyangombwa cye! Kandi rwose mbere barayiduhaga natwe tukabona umusaruro ushimishije.”

Habineza Vinncent,kuri ubu yejeje imyumbati

Hirya no hino haracyagaragara ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi, aho abafite ubutaka batinya kugaragza nimero z’ubutaka igihe basaba inyongeramusaruro bifashishije ikoranabuhanga rya SNS, kuko baba bibwira ko izo nimezo zishobora kuzakoreshwa mu bindi bitandukanye n’ibyo baba bazisabiwe.

Muri aka karere na ho ngo haracyari abagifite iyo myumvire gusa ubuyobozi bukomeza gukora ubukangurambaga kugirango bakomeze kubyumva kandi bakanagira inama abahinzi ko mu gihe ari gukora amasezerano y’ubukode bw’ubutaka bagomba kuzajya bashyiraho n’izo nimezo, nk’uko bivugwa n’Umukozi w’akarere ushinzwe Ubuhinzi Agronome GATOYA Thiophile.

Ati “Tubagira inama ko igihe bakodesheje umurima bagirana amasezerano bati njyewe kanaka nkodesheje umurima na runaka ufite nimero y’icyangombwa cy’ubutaka iyi n’iyi ku buso bungana gutya bikanamworohera no mugihe akeye ya nimero akaba ayifite ku masezerano.”

Arakomeza ati “Tunabashishikariza ko igihe umuhinzi ahuye n’icyo kibazo kwegera abajyanama b’ubuhinzi cyangwa n’undi umuri hafi nk’agronome w’umurenge akaba yamuhamagarira uwo muntu, burya umuntu wagize impungenge iyo ari ubuyobozi bumusobanuriye ahita abyumva.”

Agronome GATOYA akomeza amara impungenge abafite ubutaka batinya guha nimero z’ubutaka abo baba batiye kuko biba ari ukuborohereza kugirango bazabashe kubona ifumbire ndetse n’imbuto z’indobanure byose byunganiwe na Leta.

Share.
Leave A Reply