Koperative Twihangire Umurimo (COTUMU), igamije guteza imbere ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo, ikorera ubuhinzi mu gishanga cya Kagoma gifite ibice bibiri, mu gice kimwe hahingwa ibigori byo kurya ikindi hagahingwa mo ibigori by’imbuto ari nabyo bivamo imbuto y’ibigori ya RHM 15 20, nyuma yo gutuburwa ikanatunganywa n’iyi koperative.

Abahinga ibigori bivamo imbuto, baravuga ko bagemuye umusaruro wabo muri koperative mu kwezi kwa kabiri ariko bakaba baratangiye kwishyurwa nyuma ya tariki 10 z’uku kwezi kwa 9, bakavuga ko byabagizeho ingaruka kuko bakeneye amafaranga bakayabura nyamara hari ahari umusaruro wabo kandi bizwi neza ko ntahandi bahinga usibye muri iki gishanga.

Umwe yagize ati “Ntabwo umusaruro wacu twawutanze ngo tubonere amafaranga ku gihe. Byaragiye biratinda kugeza ubwo abantu twagiye mu madeni, ubu aje turi kwishyura gusa. Muri make rero ntabwo navuga ngo byamvanye aha byangejeje aha kubera ko umusaruro wacu usa nk’aho wapfayutse.”

Undi yagize ati “Batinze kuyaduha maze mbura mutuelle maze njya mu matsinda banguza amafaranga, ingaruka zindi n’uko nagiye kuguza mu matsinda amafaranga yo guhaha kandi hari ahantu bagakwiye kumpa amafaranga yanjye ntagombye kujya mu madeni.”

Akomeza asabako “Bajye baduha amafaranga yacu ku gihe rwose kuko natwe ntahandi dukura.”

Koperative COTUMU itubura imbuto y’ibigori ya RHM 15 20

Iyo ibigori byeze, bishyirwa mu bwanikiro (amahangari), byamara kuma bikajyanwa aho iyi koperative itunganyiriza kandi ibika imbuto y’ibigori mu Kagali ka Buheta,Umudugudu wa Karorero mu murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke, nyuma imbuto igahabwa Rwiyemezamirimo ufite kompanyi ya kilimo General Busness Ltd (K.G.B), bafitanye amasezerano yo kugurisha iyi mbuto.

Ngo impamvu amafaranga y’aba bahinzi yatinze kubageraho ngo ni uko uyu Rwiyemezamirimo, nawe yari yarabuze isoko ajyemuraho izi mbuto bityo atinda kwishyura kuko nawe atari yaragurishije, gusa hari ingamba zafashwe zigamije kurengera umuhinzi zizatuma iki kibazo kitongera kubaho, nk’uko bivugwa na Perezida w’iyi koperative Niyibizi Jean de Dieu.

Ati “Hari ingamba twafashe zirimo gushakisha uburyo umuhinzi yaza amara kugurisha imbuto ze ubundi agahita ahabwa amafaranga. Hari uburyo tugiye kwifashisha butandukanye, kuba twakorana n’ama banki igahita yishyura umuhinzi noneho Rwiyemezamirimo nawe akazishyura banki, ubwo koperative na Rwiyemezamirimo bagasigara bakurikrana uko banki yakishyurwa kuko iba yakemuye ikibazo cy’umuhinzi.”

Yongeye ho ko “Rwiyemezamirimo nawe ashobora gufata izindi ngamba akazajya ategura amafaranga kare kugira ngo tujye turangiza gusarura abahinzi babona amafaranga kugira ngo babashe kwiteza imbere, batange miutuelle, ejo heza, barihire abana amashuri n’ibindi byabateza imbere.”

Mu gishanga cya Kagoma, ahari imirima ituburirwa mo imbuto y’ibigori 

Izi mbuto z’ibigori, zituburirwa mu mirima iri mu gishanga cya Kagoma gikora ku Mirenge itanu yo mu karere ka Gakenke ariyo: Umurenge wa Gakenke, uwa Mataba, uwa Minazi, uwa Gashenyi ndetse n’uwa Rushashi. Gifite ubuso bungana na hegitali 184, hegitali 153 zikaba ari zo zituburirwaho ibigori. Gihingwamo n’abahinzi 1300 bibumbiye muri koperative Twihangire umurimo (COTUMU).

Ibigori by’ibigore biri guterwa mu gishanga cya Kagoma bizavamo imbuto 
Ibigori by’ibigabo bizabangurira ibindi biri guterwa mu gishanga cya Kagoma bizavamo imbuto 
Share.
Leave A Reply