Mu rwego rwo gufata neza umusaruro w’ubuhinzi, hirya no hino mu gihugu hubatswe ubuhunikiro ndetse n’ubwanikiro. Hari n’ubwo abahinzi ubwabo biyubakira buzwi nk’amahangari. Gusa bamwe mu bakora ubuhinzi mu karere ka Rulindo bakaba bavuga ko kutagira ubuhunikiro bw’umusaruro wabo bituma wangirika cyangwa bakawusesagura nyuma bikabasiga mu gihombo.

Abatugaragarije izi mbogamizi, ni abakorera ubunzi mu murenge wa Bushoki umwe mu mirenge ifite imisozi miremire ihingwamo ibirayi, amashaza, ingano, ibigori n’ibindi. Bavuga ko buri muhinzi abika umusaruro we iwe murugo, cyangwa akawugurisha vuba kuko adafite aho kuwushyira.

Nzamwitakuze Therese avuga ko ”Ubungubu ntaho kuwushyira (umusaruso) dufite. Umuturage agomba kwishyirira munzu iwe. Niyo mpamvu imbuto ishobora kubura kuko muri cyagihe utegereje uyibikiye biba ngombwa ko uyirya ntabwo inzara yakwica uyifite.”

Haragirimana Tresphole ati “Nta buhunikoro tugira ino ahangaha rwose umuntu arihunikira iwe murugo, gusa hari imifuka baduhaye muri Tubura niyo duhunikamo ariko ntabwo bose bayifite. Ubwo udafite iyo mifuka arabyirira nyine bigashira kandi n’abayifite (Imifuka) ni mikeya.“

Twagiramungu Alexndre we yagize ati “Nk’iyo umuntu yejeje nk’ibigori n’uguhita ubijyana ku masoko kandi bakaduhenda kuko tuba twabijyanye turi benshi bigatuma rero n’ayo twashoye atagaruka, ibindi ukirira bikarangira. Kereka wenda nk’aha bahazanye nk’ubuhunikiro bakavuga bati wenda umusaruro abaturage bejeje, bati tugiye kujya tuwugurishiriza ahantu runaka hakaba hamwe.”

Muri aka gace, hahoze hari inzu y’ubuhunikiro bw’imyaka gusa kuri ubu iyinzu yarashaje cyane kuburyo itakoreshwa icyo yari yaragenewe. Abahinzi bakaba basaba ko basanirwa iyo nzu cyangwa bakubakirwa indi kuko ngo ubuhinzi bwabo bwari bumaze kubateza imbere ariko bakababazwa n’umusaruro wabp upfa ubusa nyamara wari kubafasha gukomeza kwiteza imbere kurushaho.

Hari inzu iri ahegereye aba bahinzi yaoze ikoreshwa nk’ubuhunikiro, kuri ubu yarangiritse 

Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko hari gahunda yo gutangira gutuburira imbuto muri aka gace, bityo ko bizabafasha kubona ubuhunikiro.

Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, MUTSINZI Antoine yagize ati “Harimo abo turi gukorana bagiye gutangira gutubura, hari imbuto twabonye kubufatanye na MINAGRI, ubwo rero n’ubuhunikiro bazabubona.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama ngarukamwaka ya 12 y’Ihuriro Nyafurika yiga ku Iterambere ry’Ubuhinzi no kwihaza mu biribwa muri Afurika (AGRF) yabereye i Kigali, yatangiye taliki ya 5 kugeza ku ya 9 Nzeri 2022, yasabye ko habaho ishoramari mu bikorwaremezo, kugira ngo umusaruro wangirika mu gihe  cy’isarura ugabanywe, ari mwinshi kuko wongera ibura ry’ibiribwa muri Afurika.

Dr Edouard Ngirente yagize ati “Kongera ishoramari ahashegeshwe cyane mu buhinzi, nko mu kugabanya umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura uri hagati ya 30 na 40% mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, gukoresha ifumbire, gukoresha ikoranabuhanga bizubaka ukwihaza mu biribwa kandi kurambye.”

Share.
Leave A Reply