Akarere ka Rulindo gafite imisozi miremire ibereye kandi ihingwamo ibinyampeke birimo ingano. Bamwe mu bazihinga, barasaba ubuyobozi kubafasha kubona isoko bagurishirizamo umusaruro wabo ngo kuko kugeza ubu buri muhinzi yishakira umugurira ingano rimwe narimwe bakagurisha bahomba.
Bamwe mu bakorera ubuhinzi bw’ingano mu murenge wa Bushoki akagali ka Gasiza, bavuga ko hari isoko bigeze kubona ariko ngo bakagurirwa umusaruro wabo kuri make, kimwe n’iyo bagiye kugurisha ku masoko rusange ngo nabyo birabahendesha, kuri ubu bamwe bakaba bahitamo kuguranisha ingano ibindi bakeneye (Umuhinzi atanga ikiro k’ingano agahabwa ikiro cy’ibishyimbo na mugenzi we wundi ugikeneye).
Haragirimana Tresphole ati ”Isoko ryo ntaryo tugira. N’ukujya kugurisha mu isoko bisanzwe cyangwa wabona bamwe bakora imigati bakaza bakakugurira, ayo baguhaye niyo wakira. Iyo byanze ureba mugenzi wawe bitewe n’icyo akeneye mukagurana.”
Nzamwitakuze Therese yagize ati ”Isoko twigeze kuribona, ariko bitewe n’ibiciro byabo ubu tugurisha n’abaturage. Yaba afite nk’ibishyimbo se mukumvikana mukagurana bitewe n’izo akeneye.”
Ibi kandi bishimangirwa na Hakuzweyezu Janvier uvuga ko “Nta soko tugira ni amasoko asanzwe. Bitugiraho ingaruka kubera ko iyo byeze ntasoko rihari rifatika buri muntu agurisha ayo abonye kugirango akemure akabazo yari afite ariko isoko ribonetse byaba ari byiza kurushaho.”
Mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Gicumbi hari uruganda rutunganya ingano, gusa aba bahinzi bakavuga ko ari kure yabo kuko ari mukandi karere bityo mu gihe bajyana yo umusaruro wabo amafaranga yajya ashirira mu nzira. Barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabafasha bukababonera isoko rihamye bazajya bajyanaho umusaruro wabo, bityo bakabasha kwiteza imbere ndetse byanatuma ubuhinzi bwabo bwaguka bakaba batangira gusagurira n’amasoko mpuzamahanga.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko bwatangiye kubakira amakoperative ubushobozi buzatuma bashobora kubona isoko byoroshye harimo no kuba aba bagiye gufashwa kubona uburenganzira bwo kujya batubura imbuto z’ingano bityo ngo bikazabafasha mu kubona isoko. Ariko bukavuga ko bugiye kubegera hakarebwa icyakorwa ngo babone isoko ry’ingano mu gihe bagitegereje gahunda yo gutangira gutubura imbuto.
MUTSINZI Antoine Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ry’Akarere ka Rulindo yagize ati “Buriya muri Gasiza turashaka kujya tuhatuburira, icyo tukirimo gushaka kunoza n’uburyo iyo batubura hari ibyo baba bagomba gukurikiza iyo babikoze bahita bahabwa na Certificate (Icyemezo) yo gucuruza izo mbuto. Ubu umusaruro bafite tugiye kubegera dukurikirane turebe uko twabahuza n’ababagurira.”
Kuri ubu ingano ziri mu binyampeke bikenewe na benshi ku Isi kandi bifite ibiciro byazamutse bitewe n’uko inyinshi zavaga mu gihugu cya Ukraine ari nacyo kiza ku mwanya wambere ku Isi mu kugurisha nyinshi, ariko kubera intambara y’Uburusiya n’iki gihugu ibiciro by’ingano bikaba byarazamutse.