Bamwe mu bahinzi b’urutoki ndetse n’abakora ubuhinzi bw’imbuto mu karere ka Bugesera, batewe impungenge n’udukoko batazi twatangiye kwibasira ibihingwa byabo, bakaba baranatangiye kugira igihombo.
Abahangayikishijwe n’utu dukoko two mu bwoko bw’ubumatirizi, ni abo mu murenge wa Shyara, akagali ka Rutare, umudugudu wa Gaseke, kuri ubu utu dukoko tukaba turi kwibasira insina ndetse n’ibiti by’imbuto zimwe na zimwe bakaba baranatangiye kugira igihombo kuko nk’ibiti by’imbuto byo byahagaze kwera.
Nkurunziza Isaac uhinga imbuto zirimo amacunga, indiumu, manderena ndetse n’imyembe, avuga ko izi mbuto zikunze kwibasirwa n’utu dukoko akagerageza kuturwanya ariko nko ku myembe ho bikaba byaranze ibyatumye imaze igihe itera.
Yagize ati “Imyembe yeze imyaka itatu nyuma yaho irahagarara kubera ikibazo cy’ubusimba buriho bita ubumatirizi. Akenshi izi mbuto zikunze gufatwa n’ubusimba bufite ubudodo bumanuka hasi ubwo bukarikaho iyo mbonye bitangiye kuzaho njya mu bacuruza imiti nkagenda nkagura imiti ngateraho ariko ku myembe ho byaranze.”
Akomeza avuga ko “Natekereje umushinga w’imbuto ngirango uzantunge niteze imbere ariko imyembe yo yarahagaze kwera pe!”
Niyindora Mathias, ni umuhinzi w’urutoki we avuga ko “Hari utuntu tw’udukoko twenda gusa n’umukara tumatira turi kugenda tuzaho amakoma ugasanga asa n’ayumye. Kuri ubu ntabwo turatangira kutwangiriza cyane, ariko iyo urebye ubona ko mu gihe kizaza hari igihe bwaduca ku rutoki.”
Yongeye ho ko “Hari igihe umuntu agerageza agashaka nk’agati (umuti wica udukoko) wenda agateraho imvura yagwa ho bikaba byiza ugasanga twahungutse (udukoko) ariko izuba ryakongera ryagaruka nabwo bukagaruka.”
Mukankundiye Jacqeline, Umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Gaseke, avuga ko atewe impungenge n’utu dukoko kuko dushobora gukwirakwira mu yindi mirima mu gihe tutaba turwanyijwe mu maguru mashya.
Ati “Urabona niba utu dukoko turi muri uyu murima n’aha byegeranye biroroshye ko twahagera mu gihe ntagikozwe ugasanga twakwiriye hose, bikatuviramo igihombo.”
Ikibazo cy’utu dukoko two mu bwoko bw’ubumatirizi, si gishya muri aka Karere gusa ngo dusanzwe twibasira ibiti by’imbuto ariko abakozi bashinzwe ubuhinzi (Aba Agronome) bakaburwanya bafatanyije n’abajyanama b’ubuhinzi. Gusa utu dufata insina two ngo ni dushya muri uyu murenge nk’uko bivugwa n’umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe ubuhinzi Agronome GATOYA Thiophile.
Yagize ati “Uburwayi bwo burahari bw’udukoko twinshi dutandukanye cyane cyane bw’ubumatirizi ariko dusanzwe dufata imbuto nk’imyembe n’amacunga nibindi ariko ubona hari n’aho twatangiye kujya dufata n’ibindi bihingwa ariko ibyo muri Shyara byo ntabwo narimbizi gusa ndabikurikirana.”
Agronome GATOYA, akomeza avuga ko ikibazo cy’udukoko nk’utu ahanini gitizwa umurindi n’abahinzi batabikora nk’umwuga bafite ibiti bike by’imbuto aho usanga bagenda biguruntege mu kuturwanya bityo bikaba byatuma utu dukoko dukwirakwira mu yindi mirima mu buryo bworoshye.
Ati ”Ikibazo gikunda kuboneka ku bahinzi bamwe na bamwe bagiye bafite ibiti by’imbuto ariko atari umushinga wo guhinga imbuto bafite, noneho kubera ko kuturwanya biba ari irindi somo bisaba kugirango ubyiteho ushake n’amafaranga yo kugura imiti, kuko atabifata nk’umushinga ugasanga bamwe babigenzemo gake bigatuma utwo dukoko tudacika na wawundi wateye umuti tukagaruka kubera abo baturanyi.”
Agronome avuga ko nk’ubuyobozi bw’akarere bahora bari maso bagakora ubukangurambaga binyuje mu gukorana n’abajyanama b’ubuhinzi bityo mu gihe haba habonetse ikibazo nk’iki bakakirandura byihuse. Iyo mu karere habonetse uburwayi bw’ibihingwa budasanzwe bumenyerewe ubuyobozi bwihutira kubimenyesha ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), maze abashakashatsi ku by’indwara bakaza indwara yamara kumenyekana hagashyirwaho amabwiriza yo kuyirwanya.