Akarere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’igihugu, karakangurira abahinzi kwitabira gahunga yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda kugwa mu gihombo bashobora kuba bagira mu gihe umusaruro wabo waba wangiritse.
Ibi Innocent Ukizuru, umukozi w’aka karere ushinzwe ubuhinzi (Agronome), arabitangaza mu gihe hari bamwe mu bahinzi bavuga ko bakeneye gutanga ubu bwishingizi ariko bakaba ntamakuru ahagije babufiteho ndetse ngo bakaba batazi n’uko babubona.
Abavuga ibi, ni bamwe mu bakorera ubuhinzi murenge wa Fumbwe aho bavuga ko baramutse babonye ubu bwishingizi byatuma bahinga batekanye kuko baba bizeye ko mu gihe ibihingwa byabo cyangwa umusaruro byakwangirika baba bafite uzabashumbusha ibyangiritse.
Umwe mu bahinzi wigeze guhinga imyumbati ku buso bungana na hegitari eshatu mu murenge wa Fumbwe mu kagali ka Nyarubuye gusa akaza guhomba ibyo avuga ko byanamusubije inyuma, aravuga ko iyo agira ubwishingizi ataba yaragize igihombo nk’icyo yahuye nacyo, gusa akavuga ko kugeza ubu atazi inzira yanyuramo ngo abubone.
Yagize ati “Nigeze guhinga imyumbati icyo gihe ndibuka ko nahateje amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 frw), ku biti naguze, kuko nta soko narimfite bari baratwijeje ko bazadushakira isoko, ngiye gusarura nasaruyemo ibihumbi magana abiri, nzana hano I Nyagasambu, imwe bayisanga mu murima indi ikabora.., mbese ndahomba ibihumbi magana ane (400 000 frw) byose biratikira. Nk’iyo mba narahinze mfite ubwishingizi simba narahombye! Ubu nasubiye inyuma.”
Ashimangira ko “Iyo mba mfite ubwishingizi ntabwo mba narahombye ngo ndambarare hasi”.
Yongeyeho ko “Nari umuhinzi ufite intego yo kugira icyo nakwigezaho ariko icyo gihe narahombye burundu! Ubu nacitse intege nta n’ubwo nongeye guhinga imyumbati. Na n’ubu ntamakuru mfite y’uko nabona ubwo bwishingizi pe!”
Undi muhinzi uvuga ko yahinze imiteja ikaza Kurumba n’iyo asaruye akayiburira isoko, nawe yemeza ko iyo aza kuba yarayifatiye ubwishingizi ataba yaratashye amara masa.
Yagize ati “Nahinze imiteja ariko sinzi niba ari imbuto mbi kuko yaje Kurumba, n’utwo nsaruyemo nkabura isoko bituma mpomba burundu ntaha amara masa! Iyo nza kuba naragiye muri ibyo by’ubwishingizi wenda baba baransubije. Rwose ubu mbibonye nabijyamo.”
Innocent Ukizuru, Agronome w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko iyi gahunda yo gufata ubwishingizi bw’ibihingwa imaze umwaka wose ihabwa abahinzi muri aka karere ndetse kuri ubu bakaba bari no mu bukangurambaga mu rwego rwo kubishishikariza abahinzi no kubaha amakuru ku gihe kugirango babyitabire.
Ati “Gahunda y’ubukangurambaga mu gufata ubwishingizi bw’ibihingwa turayishishikariza abahinzi cyane rwose. Mbere bari batarabisobanukirwa ariko guhera muri iki gihembwe cy’ihinga cya 23 A turimo kubibashishikariza kandi ntekereza ko ntawe uzasigara adasobanukiwe, kandi kampani (Company) zari zirimo mbere zari nkeya ariko ubu ngubu zabaye nyinshi.”
Agronome Ukizuru, akomeza asobanura bimwe mu bigenderwaho ngo umuhinzi abone ubu bwishingizi, akanagaruka kuri bimwe mu bihingwa kugeza ubu byemerewe kwishingirwa.
Ati “Icyambere kugirango afate ubwishingizi agomba kuba ari umuhinzi, ahinga kandi akaba ahinga ibihingwa byishingirwa, umuceri, imiteja, urusenda, ibishyimbo, imyumbati…ubu ibyinshi byashyizwe muri gahunda kuburyo ibyo abahinzi benshi bahinga bazajya babibonera ubwishingizi. Ubwo rero ikindi asabwa ni ukuba afite ubushobozi bwo kwishyura uruhare rwe kuko hari n’urwo leta imwishyurira. Ibyo rero iyo birangiye ahura na kampani y’ubwishingizi bazakorana, bakagirana amasezerano kugirango nahura n’ikibazo bazabashe kumwishyura.”
Uwitabira iyi gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa, akorana na kimwe mu bigo bitanga ubu bwishingizi mu Rwanda gikorera mu karere akoreramo ubuhinzi, agasabwa gutanga uruhare rwe rw’amafaranga leta nayo ikamwunganira asigaye.
Ukeneye ubu bwishingizi abuhabwa hagendewe ku gishoro azashora mu guhinga icyo gihingwa asabira ubwishingizi ubundi hakanarebwa ubuso azagihingaho uhereye kuri are imwe.