Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ko igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali cyabaye 1,609Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu kitagomba kurenza 1,607Frw. Ibyo biciro bikazatangira kubahirizwa tariki ya 08 Kanama 2022.
Ibyo biciro ugereranyije n’ibisanzwe byazamutse, kuko litiro ya lisanse i Kigali yari isanzwe ari 1,460Frw mugihe iya mazutu yagurwaga 1,503Frw.
RURA ivuga ko nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri, Gicurasi 2021, aho Leta y’u Rwanda yakomeje gukora ibishoboka birimo no kwigomwa imisoro isanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda.
Iryo tangazo rigira riti “Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe iyo misoro, kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 307, cyiyongereho 149 kuri litiro, naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 254 cyiyongereho 104 kuri litiro”.
Leta y’u Rwanda yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu burimo kwiyubaka, nyuma yo gukererezwa n’icyorezo cya Covid-19.
Ibyo biciro byavuguruwe muri gahunda isanzwe aho buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.