Umukobwa wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugabo wari usanzwe ari umwarimu, yasabiwe gufungwa burundu.
Uyu mukobwa akekwaho gukora iki cyaha tariki 28 Kamena 2022, ubwo umugabo wari usanzwe ari umwarimu yajyaga guhahira muri butiki y’uyu mukobwa ariko bakaza kunanirwa kumvikana ku mwenda yari amusigayemo.
Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Karongi, Ubushinjacyaha buvuga ko nyakwigendera yari yaguze ibintu bifite agaciro k’ibihumbi 18 Frw ariko akamwishyura ibihumbi 10 Frw hagasigara umwenda w’ibihumbi umunani.
Buvuga ko nyuma baje kunanirwa kumvikana ku mafaranga yari amusigayemo kuko nyakwigendera yavugaga ko yayamwishyuye yose mu gihe umukobwa yavugaga ko amusigayemo umwenda.
Aya makuru dukesha TV10 avuga ko uyu mukobwa yaje kwinjira mu nzu maze aza afite icyuma yagihishe mu ikabutura ahita agitera uwo mwarimu mu gatuza ahita yitaba Imana.
Muri uru rubanza rwaburanishijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 02 Kanama 2022, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi kuzahamya icyaha uyu mukobwa, rukamukatira gufungwa burundu.
Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rukaba ruzasoma icyemezo cyarwo tariki 10 Kanama 2022.