Abahinzi b’imboga mu karere ka Rulindo, baravuga ko n’ubwo ibiciro by’inyongera musaruro byiyongereye ariko ifumbire ibageraho ku gihe bityo ntibidindize ibikorwa byabo by’ubuhinzi.

Aba bahinzi, bakorera ubuhinzi bwabo mu gishanga cya Bahimba, banibumbiye muri Koperative COVAMABA, barishimira ko babasha kubona ifumbire ku gihe, bityo bikabafasha guhinga kare no kubona umusaruro nubwo batabura kugaruka ku kuba ibiciro by’ayo byariyongere.

Haragirimana Jean de Dieu, ni umwe mu bahinzi bakorera muri iyo Koperative , avuga ko ikibazo cyo kuba ibiciro by’ifumbire byariyongereye, gihuriweho n’abahinzi benshi  ariko ko Koperative ibareberera igerageza uko ishoboye ngo abahinzi babone ifumbire.

Yagize ati “Urebye ibyo ngibyo, muri rusange twese tubihuriraho, gusa Koperative igeragerageza gutumiza ifumbire. Urabona nko mu myaka nk’ibiri ishize, yaje iri hejuru y’uko twayiguraga ariko turayibona kuko dufite Koperative itureberera”.

Kuri Ubu abahinzi b’imboga barishimira ko babasha kubona ifumbire binyuze muri Koperative.

Nteziryayo Diyoniziyo amaze imyaka irenga 10 ahinga imboga avuga ko “Ifumbire kuri ubu turayibona. Kuba ihenze byo irahenze ndetse abahinzi biragoye kuyigondera ariko nyine kuri Koperative iba ihari. Ntago tujya tugira ikibazo ngo tuvuge ngo wenda twatinze guhinga kubera ifumbire”.

N’ubwo aba bahinzi bishimira ko babona ifumbire ndetse ntibibakereze mu bikorwa byabo cyane, Uwuzeyimana Vestine, umuhinzi w’imboga mu gishanga cya Buhimba ndetse akaba n’umunyamuryango wa Koperative COVAMABA we yagize ati “Koperative igerageza gutumiza ifumbire kandi turanabishima ariko hari igihe itinda kutugeraho, ugasanga tubuze uko tubigenza cyangwa se tugasaranganya gakeya. Twasabaga ko ibyo nabyo byashakirwa igisubizo”.

Habumuremyi Welaris, Umuyobozi w’iyi Koperative avuga ko inyongera musaruro harimo n’ifumbire zibonekera ku gihe kuko Koperative ubwayo ari Agro-dealer. ndetse ko iyo bagiye guhinga babanza gutegura inyongera musaruro bityo mu rwego rwo kwirinda ibibazo byazavuka nyuma bikaba byagira ingaruka ku musaruro wabo.

Yagize ati “Kukijyanye n’amafumbire mvaruganda, koperative iba iyafite, ifumbire mborera yo umuturage niwe uyishakira.Twebwe iyo tugiye guhinga dutegura inyongera musaruro tuzakoresha, nubwo mu minsi ishize ariko ni ikibazo duhuriyeho n’abandi, inyongeramusaruro zaruriye (zahenze), ariko twagerageje kuzizanira igihe. Abahinzi barazigura, n’ubwo  byari bihenze ariko baraziguze. Ariko nka koperative ubwayo, tujya guhinga, inyongera musaruro twaramaze kuzigeza kuri cooperative, Kuko ubwayo ni Agro-dealer”.

Habumuremyi Welaris, avuga ko niyo hari umuhinzi udafite ubushobozi, bagirana amasezerano akabona ifumbire, akazishyura nyuma.

Habumuremyi yongeyeho ko “Umuhinzi udafite ifumbire ihagije, hari uburyo tubashakira ifumbire z’amahurunguru ziva ahandi, nko mu Mutara cg mu Bugesera kuburyo n’udafite iy’inka ihagije akoresha iy’ihene y’amahurunguru. Ikibazo cy’ifumbire cyo ntekereza ko nta muhinzi wavuga ko ajya guhinga yabuze ifumbire, keretse wenda yabuze ubushobozi, iyo byabayeho nabwo aratwegera, tukagirana amasezerano, tukaba twamukopa, akazatwishyura ariko adahinze nta fumbire akoresheje.”

Kubijya no kuba hari ubwo ifumbire itinda kugera ku bahinzi ndetse ikaba iri no kubiciro biri hejuru, Munyazesa Theoneste, akaba Agronome wa koperative COVAMABA, abisobanura avuga ko “Muri rusange ibijyanye n’ifumbire ku rwego rw’Igihugu, igihe cya sezo (season), ifumbire iraboneka pe. Ahubwo ikiri imbogamizi ku bahinzi ni ibiciro by’inyongera musaruro byiyongereye. Gusa nka Koperative dukora ibishoboka byose kugirango umunyamuryango wacu atagira ikibazo ahura nacyo, yaba ku bahinga imboga, ibirayi ndetse n’ibigori. Ifumbire tugerageza kuyizana kare.”

Munyazesa Theoneste, Agronome wa Koperative COVAMABA avuga ko bakora uko bashoboye ngo umuhinzi abone ifumbire ku gihe.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi No.004/2022 yo ku wa 01/08/2022 yerekeranye n’itangwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi (Ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure) harimo nkunganire ya Leta mu gihembwe cy’ihinga cya 2023A kugeza tariki ya 31/01/2023, avuga ko ifumbire ya UREA, igiciro ntarengwa ku muhinzi ari 754frw ku kiro, DAP ikaba 828frw ku kiro naho NPK 17-17-17 ikagura 882Rwf ku Kiro mu gihe KCL/MOP ari 876frw.

Koperative COVAMABA, ikorera ubuhinzi butandukanye mu gishanga cya Bahimba gifite Hegitari 327, kikaba gihuriweho n’imirenge 5 yo mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, ariyo: Bushoki, Mbo, Rusiga, Tumba na Base. Yatangiye gukora muri 2012, ibona Ubuzima Gatozi muri 2014. Intego zayo ni uguhingira rimwe umusaruro mwiza no kuwubonera isoko.

Amashu ni zizmwe mu mboga zihingwa mu gishanga cya Bahimba.
Imiteja, nayo irahingwa n’abahinzi bo muri Rulindo.
Share.
Leave A Reply