Amajwi menshi y’Abanya-Ukraine akomeje kuzamurwa asaba ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson ahabwa ubwenegihugu bw’Igihugu cyabo ubundi akababera Minisitiri w’Intebe.

Mu bukangurambaga bw’ikoranabuhanga buzwi nka Petition mu rurimi rw’Icyongereza, bwatangijwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 26 Nyakanga 2022 aho mu isaha imwe, inyandiko isaba iki cyifuzo yari imaze gusinywa n’abagera mu 2 500.

Nubwo Boris Johnson asa nk’uwatakarijwe igikundiro mu Gihugu cye cy’u Bwongereza, muri Kyiv muri Ukraine ho ari mu bayobozi bafite igikundiro kidasanzwe kubera kugaragaza imbaraga nyinshi mu gushyigikira iki Gihugu nyuma yuko cyashojweho intambara n’u Burusiya.

Ibi bigaragazwa n’ibishushanyo by’abanyabugeni, ibyamanitswe ku nkuta ndetse n’imitsima, bigaragara mu murwa mukuru wa Ukraine, biriho amafoto ya Boris Johnson.

Ubu busabe bw’Abanya-Ukraine, bwanashyikirijwe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, aho ababumushyikirije bashyize Boris Johnson nk’umuntu wa mbere ku Isi wagaragaje ko ashyigikiye Igihugu cyabo.

Gusa hari n’abari kurwanya ubu busabe, bavuga ko bunyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Ukraine.

Ubu busabe kandi bwahuriranye no kuba kuri uyu wa Kabiri Boris Johnson yaratangaje ko Perezida Zelenskiy yatsindiye igihembo kitiriwe Sir Winston Churchill Leadership Award, akavuga ko yagihawe kubera umuhate udasanzwe, kubahiriza amategeko n’ubumuntu yagaragaje mu ntambara Igihugu cye cyashojweho n’u Burusiya.

Mu ijambo Zelenskiy yavuze kuri iki gihembo, ntiyigeze agaruka kuri buriya busabe gusa ategekwa kugira icyo abutangazaho mu gihe buzaba bwujuje abantu ibihumbi 25 bazaba bamaze kubusinyaho.

Nyuma yo gutakarizwa icyizere mu Bwongereza, Abanya-Ukraine barifuza ko Boris Johnson yababera Minisitiri w’Intebe.
Share.
Leave A Reply