Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bwemeje ko abantu bane bapfuye bishwe n’amashanyarazi mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, MONUSCO yavuze ko ibyo byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga, hafi y’ikigo cyayo kiri muri uwo mujyi cy’abasirikare bo muri Pakistan.

Guverineri Théo Ngwabidje wa Kivu y’Epfo yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’urusinga rw’amashanyarazi rwaguye, avuga ko hagiye gukorwa amaperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Yasabye abaturage ba Kivu y’Epfo n’aba Uvira by’umwihariko kugira ituze.

Mu yandi makuru ariko, kuri uyu wa Gatatu, Hakizimana Nduwayo Zacharie ukora mu rwego rw’amashanyarazi muri Uvira yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko yamenye ko urwo rusinga rwaguye kuri abo bagabo bane ubwo abari mu myigaragambyo batera amabuye ku kigo cya MONUSCO.

Avuga ko abasirikare barashe hejuru mu kubatatanya, nubwo yavuze ko atamenya niba ari abasirikare ba DR Congo cyangwa ba MONUSCO barashe ayo masasu.

Avuga ko abigaragambyaga bateza imvururu, bageragezaga gufunga imihanda, by’umwihariko gufunga ikigo cy’abasirikare ba MONUSCO. Nyuma abashinzwe umutekano bakaza guhosha iyo myigaragambyo.

Abantu barenga 20 ni bo bamaze kwicirwa mu mvururu zaturutse ku myigaragambyo yo kwamagana abasirikare ba ONU muri DR Congo. Aba barimo abapolisi babiri n’umusirikare ba MONUSCO.

Nyuma y’imijyi ya Goma na Butembo yabayemo imyigaragambyo muri Kivu ya ruguru, ku wa gatatu umuvugizi wa gisirikare muri iyo ntara, Général de Brigade Sylvain Ekenge, yabwiye BBC ko “ibintu byasubiye mu buryo”.

Hashize igihe hari abaturage binubira abasirikare ba MONUSCO bagasaba ko bava mu gihugu, bavuga ko bananiwe kugarura umutekano nyuma y’imyaka irenga 20.

Hashize kandi amezi hongeye kwaduka imirwano hagati y’ingabo za leta ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, nyuma y’imyaka hafi 10 yari ishize nta gitero gikomeye kiba cy’uyu mutwe.

Ni mugihe imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikorera mu burasirabuba bw’iki gihugu cya DR Congo.

Share.
Leave A Reply