Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bakora ubuhinzi bifashishije uburyo bwo kuhira imyaka bakoresheje imashini zabugenewe, barishimira umusaruro bibaha kandi ko batagikangwa n’ibihe kuko basigaye bahinga no mu gihe cy’izuba.
Ibi ni ibyemezwa n’abahinzi bibumbiye muri Koperative Isuka Irakiza ikorera ubuhinzi bw’ibigori, umuceri, ibishyimbo, n’imboga mu gishanga cya Kavura mu Murenge wa Muhazi, akarere ka Rwamgana.
Mu gihembwe cy’ihinga A bahinga ibigori, mu gihembwe cy’ihinga B bagahinga ibishyimbo mu gihe mu gihembwe C bahinga imboga ari naho haba hari ikibazo gikomeye cy’izuba ibibasaba kuzuhira kugirango zizatange umusaruro ukwiye. Aha niho aba bahinzi bakoresha imashini zibafasha kuhira n’ubwo bavuga ko zidahagije.
Ndushabandi Jean-Marie Vianney umunyamuryango wa Koperative Isuka Irakiza ati:”Mbere hataraza iri koranabuhanga ryo kuhira twafataga amabase tukajyamo tugashibura, ariko ubungubu tuzana imashini tukuhira n’ubwo zidahagije ariko turagerageza tukazisarangany. Mbere ntabwo twezaga bihagije ariko ubu kuko dufite imashini zitwunganira tukuhira, ubu umusaruro wikubye Gatatu.”
Ndaruhutse Edouard unayobora iyi Koperative, ati” Dufite imashini esheshatu ariko ntabwo zihagije mu buso dufite. Urebye dukeneye ibikoresho bihagije byadufasha mu gihe cy’izuba kugirango abahinzi bose babashe kuzikoresha kuko hari abo zitageraho bagakomeza gukoresha bwa buryo bwo kuhiza amabase. Urumva rero dufite ibyo bikoresho bihagije byadufasha kubona umusaruro wisumbuyeho.”
Akomeza avuga ko kuva batangira gukoresha izi mashini zibafasha mu kuhira, umusaruro wabo wagiye uzamuka ugereranyije na mbere.
Ati” Aho biziye n’ubundi umusaruro wagiye uzamuka abantu babona imboga zitubutse basagurira n’amasoko, ndibuka ko twigeze kwaka isoko ryo hanze, icyo gihe twahinze imiteja, twejeje toni nyinshi dukoresheje ayo ma Irrigation yadufashaga kuhira neza. Ubwo rero dufite ibikoresho bihagije urumva ko twagira umusaruro mwiza kandi mwinshi.”
Aba bahinzi bavuga ko ibikoresho byifashishwa mu kuhira bihenze kuburyo umuhinzi atapfa kwigondera ibiciro bya byo kuko n’ibyo bakoresha kugeza ubu babiguze hiyongereyeho nkunganire yatanzwe n’akarere ka Rwamgana, aho bahera basaba ubuyobozi bw’aka karere kongera kubafasha kubona ibindi kuko babona biri kubafasha kubona umusaruro ushimishije.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nyirabihogo Jeanne d’Arc, avuga ko ingengo y’imari aka karere gafite ihagije kandi ko biteguye kunganira abahinzi.
Ati” Ingengo y’imari irahari ihagije igisabwa n’ugutanga uruhare rwabo rungana na 50% bagafashwa kunganirwa mu kubona ibikoresho byuhira”
Aba bahinzi batangiye bahanga iki gishaka aho babonaga umusaruro w’ibigori ungana na toni 10 kuri hegitari 8, ubu bakaba bari kubona umusaruro uri hagati ya toni 100 na toni 130 kuri hegitari zigera kuri 30.
Koperative Isuka Irakiza, ifite intego, yuko ibigori bigomba kuba byinshi kandi bikagira ubwiza. Igizwe n’abanyamuryango 70, abagabo 36 n’abagore 34. Bakaba bamaze imyaka 13 bakora nka koperative.