Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yohereje ibaruwa kuri email yo kwegura ku mirimo, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Singapore.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sri Lanka, yatangaje ko yabonye ibaruwa y’ubwegure bwa Perezida Gotabaya, ku itariki ya 14 Nyakanga 2022, amenyesha abaturage b’icyo gihugu ko yeguye ku mirimo ye.

Iyo baruwa izashyikirizwa Umushinjacyaha mukuru muri Sri Lanka, kugira ngo asuzume ingingo zirebana no kwegura k’Umukuru w’igihugu, niba zimwemerera gusezera muri ubu buryo.

Perezida Gotabaya Rajapaksa yari yatangaje ko tariki 13 Nyakanga 2022 azegura ku buyobozi nta mananiza, nyuma y’imyigaragambyo yabaye muri icyo gihugu.

Mu rucyerera rwo kuri iyo tariki yari yemeyeho ko yegura ku mirimo ye, yahise ahungira mu birwa bya Maldives, ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.

Perezida Gotabaya yakomeje gushaka uburyo bwo guhunga kuko atakiriwe neza n’abatuye ku kirwa cya Maldives, afata icyemezo cyo guhungira muri Singapore.

Uyu muperezida n’ubwo yahungiye muri Singapore ariko, asa nk’utarakiriwe n’iki gihugu neza kuko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo yavuze ko yemerewe kwinjira muri Singapore nk’umuntu uje mu bijyanye n’akazi ke, ataje kuhasaba ubuhungiro.

Inzego zishinzwe iperereza muri Sri Lanka, zivuga ko Perezida Gotabaya Rajapaksa arimo ashaka inzira yo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida wa Sri Lanka yeguye.

Muri Mata uyu mwaka, Sri Lanka yatangaje ko ibaye ihagaritse kwishyura inguzanyo ifite kubera kubura amafaranga y’amahanga. Amadeni icyo gihugu gifite muri rusange, ngo abarirwa muri Miliyari 51 z’Amadolari ($51bn), kandi icyo gihugu gisabwa kuba cyamaze kwishyura Miliyari 28 z’Amadolari muri ayo 51, bitarenze impera z’umwaka wa 2027.

Sri Lanka ubu ifite ikibazo gikomeye cyo kubura amafaranga y’amanyamahanga, ibyo bigatuma igihugu kinanirwa gutumiza ibicuruzwa birimo lisansi, ibiribwa n’imiti. Ibyo rero ngo byatumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu, kitigeze kigira mu myaka 70 ishize.

Ubutegetsi bwa Perezida Rajapaksa bwagiye buhura n’ibibazo byinshi, kubera imyigaragambyo yagiye iba muri Sri Lanka mu gihe cy’imyaka 20 ishize, iyobowe n’umuryango wa Rajapaksa.

Reuters ivuga ko iki gihugu ibibazo gifite bituruka ku kuba Perezida wacyo ashyira mu myanya y’ubuyobozi bene wabo, kuko ibyemezo byafatwaga hagati yabo gusa, bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ibibazo byarushijeho gukomera muri icyo gihugu mu byumweru bike bishize, ubwo igihugu kitari kigitumiza lisansi mu mahanga kubera kubura amafaranga bituma amashuri afunga, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli birazamuka cyane.

Ibi bibazo byose nibyo byakuruye imyigaragambyo y’abaturage, binjira aho Perezida Gotabaya Rajapaksa atuye mu Mujyi wa Colombo.

Share.
Leave A Reply