Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika nibwo habayeho igitsina gore kijya muri komite y’akanama gatoranya ba Musenyeri ku isi kuko ubusanzwe byakorwaga n’abagabo.

Ku wa 13 Nyakanga 2022, nibwo hasohotse inkuru yanditswe n’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika cyitwa CNA (Catholic News Agency) kivuga ko Papa Francis yashyizeho abagore bagera kuri batatu. Bashyizwe mu kanama ngishwanama gasanzwe gafasha Papa gutoranya ba Musenyeri ku Isi.

Abo bagore batatu icyo kinyamakuru cyanditse ko ari Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat b’ababikira n’undi witwa Maria Lia Zervino w’umulayiki.

Raffaella Petrini, agiriwe icyizere na Papa Francis ku nshuro ya kabiri kuko muri 2021 Ugushyingo yari yamugize Umunyamabanga mukuru muri Leta ya Vatican.

Reungoat, na we asanzwe afite inshingano muri Kiliziya Gatolika kuko kuva muri 2019, ari mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe Abihayimana.

UmunyArgentine Lia Zervino, we asanzwe ari umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abagore muri Kiliziya.

Papa kandi yashyizeho Abakaridinali 4 ndetse n’abandi 3 bagize akanama ngishwanama gatora ba Musenyeri.

Share.
Leave A Reply